Impanuka 1100 zatewe na moto mu mezi 6

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Mu nama yahuje abamotari na Polisi y’u Rwanda I Nyamirambo kuri uyu wa 04 Nzeri 2024 hagaragajwe imyitwarire irimo ubusinzi n’umuvuduko nk’impamvu zituma impanuka zo mu muhanda ziyongera.

By’umwihariko iziterwa na Moto Polisi yagaragaje ko kuva muri Werurwe 2024 kugeza muri Kanama 2024 yafashe moto 890 zagize uruhare mu mpanuka zo mu muhanda mu gihe izigera ku 1100 zafatiwe mu makosa atandukanye arimo guhisha za pulake n’ubusinzi bw’abazitwaye.

Polisi y’u Rwanda yongeye kwibutsa abamotari ko bakwiriye kubahiriza amategeko agenga abagenda mu muhanda. Bakazirikana kandi ko batwara ubuzima bw’abantu.

- Advertisement -

Mu byo abamotari bagaragaje ko bibangamiye imikorere yabo harimo kutagira Aho guhagarara hemejwe hazwi kandi hahagije. Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel yavuze ko Umujyi wa Kigali ufite gahunda yo kongera parikingi z’abamotari hirya no hino mu Mujyi wa Kigali. Yavuze kandi ko Umujyi ufite gahunda y’uko inzu zihuriramo abantu benshi zagira ahantu hagenewe guparika aba motari.

Umwaka ushize wa 2023 Koperative z’abamotari mu Mujyi wa Kigali zagabanyijwe ziva kuri 41 zigirwa eshanu ndetse zihita zihabwa abayobozi bashya bazaziyobora.

Icyi ni icyemezo cyari cyakiriwe neza abamotari bo muri Kigali ariko hakaba ababona cyaratumye uyu murimo winjiramo benshi mu batangira aho babarizwa.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
8:55 pm, Sep 16, 2024
temperature icon 27°C
broken clouds
Humidity 36 %
Pressure 1013 mb
Wind 9 mph
Wind Gust Wind Gust: 20 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:51 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe