Mu gitondo cyo kuri uyu wa 28 Kanama 2024 Poliisi y’u Rwanda yemenyesheje abakorera ingendo mu Majyaruguru ko Umuhanda Kigali-Rulindo wabaye ufunze by’agateganyo kubera impanuka y’ikamyo yabereye i Shyorongi.
Polisi y’Igihugu yihanganishije abawukoresha mu gihe imirimo yo gukura iyo kamyo mu muhanda ikomeje, inatanga inama yo kuba abagenzi bifashisha uwa Kigali – Rukomo-Gicumbi – Base.
Nyuma y’amasaha 3 uyu muhanda ufunze Polisi y’igihugu yongeye gutangaza ko Umuhanda wabaye Nyabagendwa.
- Advertisement -
Umwanditsi Mukuru