Impunzi z’Abanye-Congo zatabaje amahanga kuri Jenoside iri gukorwa muri RDC

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Impunzi z’Abanye-Congo zicumbikiwe mu Nkambi ya Kiziba mu Karere ka Karongi ndetse n’izo mu nkambi ya Nkamira mu Karere ka Rubavu, zakoze urugendo rwo kwamagana Jenoside iri gukorerwa Abatutsi bo muri Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo n’ahandi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ni urugendo rw’amahoro izi mpunzi ziri gukora zizenguruka inkambi yose ndetse zanabanje gufata umunota wo kwibuka Abatutsi baguye mu bwicanyi buri kubakorerwa muri RDC

Bavugaga amagambo agira ati “Twamaganye Jenoside iri gukorerwa Abatutsi muri Kivu ya Ruguru, Abanyamulenge muri Kivu y’Amajyepfo n’aba-Hema muri Ituri. Iri gukorwa na leta ya Congo”.

Bavuga ko iyi Jenoside iri gukorwa na Perezida Tshisekedi, abasirikare ba FARDC, UDPS n’ingabo z’amahanga ziri gufasha FARDC mu kurwanya M23 ni ukuvuga FDLR, u Burundi, SADC na Wazalendo.

Bafite ibyapa byanditse mu ndimi zitandukanye byamagana ubwicanyi buri gukorerwa Abatutsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ni nayo magambo abigaragambya bari gusubiramo basaba ko bene wabo bari kwicwa Leta irebera, bahabwa ubutabera.

Hashize igihe gito Umuryango w’Abibumbye utanze umuburo ko nihatagira igikorwa, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hashobora kuba Jenoside yibasira abaturage bavuga Ikinyarwanda by’umwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi.

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) mu cyumweru gishize wasabye Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) guhagarika no guhashya imvugo z’urwango zishingiye ku bwoko, zishobora kubyara Jenoside.

EU yatangaje ko ivanguramoko n’imvugo z’urwango zigaragara muri RDC cyane cyane izibasiye abavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi, ziteje impungenge mu gihe u Rwanda rugiye kwibuka imyaka 30 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, igahitana ubuzima bw’abasaga miliyoni.

Yagize ati “Twamaganye imvugo z’urwango na politiki bishingiye ku bwoko. Inzobere zitandukanye zigaragaza ko urwego izo mvugo zigezeho, byibutsa amateka mabi yabaye muri aka karere mu gihe twitegura kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Mu 2023, Perezida Kagame yasabye umuryango mpuzamahanga, gufata iya mbere mu gukemura ikibazo cy’impunzi z’Abanye-Congo ziri mu Rwanda, ko rutagomba gukomeza kwikorera umutwara wazo.

U Rwanda rucumbikiye impunzi z’Abanye-Congo zirenga ibihumbi 80 zibarizwa mu nkambi zitandukanye zo hirya no hino mu gihugu. Izi mpunzi ziganjemo izimaze mu buhungiro imyaka isaga 25.

Ikibazo cyazo cyakomeje kurenzwa ingohe ntikitabweho, boshye zidakeneye ubuzima bwiza, buzira imihangayiko yo kutaba aho bita mu rugo.

Izo mpunzi z’Abanye-Congo ziba mu mijyi itandukanye yo mu Rwanda ariko hari n’iziba mu nkambi zitandukanye. Nko mu nkambi ya Kiziba irimo abagera ku 15.762, iya Nyabiheke irimo 12.923, iya Kigeme icumbikiye 14.622, iya Mugombwa ni 11.546, iya Mahama ibamo 19.191, muri Kigali haba 946 n’ahandi.

Kuva u Rwanda n’ibindi bihugu byakwakira impunzi z’abanye-Congo, aho zaturutse hahora umutekano muke, aho imitwe yitwaje intwaro yiyongera buri munsi, ikaba igeze kuri 266 ivuye ku 130.

Ibi byerekana ko ikibazo cy’umutekano muke abanye-Congo bahunze cyakajije umurego kandi batasubirayo hari imirwano cyangwa bicwa bazira uko bavutse.

 

TAGGED:
Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
11:01 am, Apr 29, 2024
temperature icon 22°C
light rain
Humidity 78 %
Pressure 1022 mb
Wind 7 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:58 pm

Inkuru Zikunzwe