Impunzi z’Abanye-Congo zicumbikiwe mu Nkambi ya Mahama mu Karere ka Kirehe na Nyabiheke mu Karere ka Gatsibo zagaragaje ishavu ritewe n’uko bene wabo bavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi bari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bakomeje kwicwa, zigasaba amahanga kutarebera.
Izi mpunzi zari zifite ibyapa byanditseho amagambo abaza impamvu abaharanira uburenganzira bwa muntu n’imiryango mpuzamahanga, bakomeje guceceka mu gihe hari kuba ubwicanyi bw’abo mu bwoko bw’Abatutsi muri RDC.
Umwe mu bayitabiriye yagize ati “Igikorwa cy’imyigaragambyo ni ukugira ngo amahanga yose yumve ko dukeneye igihugu cyacu kugira ngo tugisubiremo, twarahunze dukeneye gutaha”.
Iyi myigaragambyo ikurikiye iy’impunzi z’Abanye-Congo zicumbikiwe mu Nkambi ya Kiziba mu Karere ka Karongi ndetse n’izo mu nkambi ya Nkamira mu Karere ka Rubavu.