Kenya: Impyisi yariye umuntu iramumara

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Impyisi yari yigize inguge hafi ya kaminuza imwe iherereye mu murwa mukuru wa Kenya, i Nairobi, yishwe na yo imaze kurya umuntu umwe iramumara.

Ni nyuma y’uko impyisi zigabije umuturage wari uri gutashya inkwi mu ishyamba riri hafi y’iyi Kaminuza yitwa Multimedia University, ziramwirukankana ziramurya wese.

Iyi kaminuza iherereye mu mbago za Pariki y’igihugu izwi nka Nairobi National Park isanzwe ibamo inyamaswa z’inkazi zirimo Impyisi, Intare n’Ibisamagwe.

Bivugwa ko umwe mu banyeshuri wari uri hafi, yumvise induru y’uwo muntu ari gutabaza, akihutira kujya gutabara ajyanye n’umuntu umwe, bagezeyo na bo zirabigabiza zirabakomeretsa. Ikigo gishinzwe inyamaswa muri Kenya, kivuga ko iyo mpyisi yishwe ndetse ngo bari kurebwa ko nta burwayi yaba yasigiye abantu yariye.

Abanyeshuri bo muri iyi kaminuza biriwe mu myigarambyo bamagana imicungire mibi y’umutekano bavuga ko batarinzwe nyamara bizwi neza ko baturiye parike icumbikiye inyamaswa z’inkazi. Leta yahisemo gufunga umuhanda uva kuri parike ngo barebe ko ibyifuzo byabo byakubahirizwa.

 

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
6:21 am, Jul 27, 2024
temperature icon 16°C
scattered clouds
Humidity 59 %
Pressure 1016 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe