Imyigaragambyo iravuza ubuhuha mu Burengerazuba bwa Afurika

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Amashyirahamwe y’abakozi yo mu bihugu bitandukanye byo mu burengerazuba bw’Afurika akomeje gutangiza imyigaragambyo igamije kwamagana ikibazo cy’ubuzima buhenze muri ibyo bihugu, aho ubu imyigaragambyo irimo kuvugwa mu bihugu bya Nigeria, Guinea-Conakry, ndetse na Chad, ariko no mu bindi bihugu iki gikorwa kiri kugenda gikura.

Nko muri Chad, amasendika y’abakozi yatangaje ko yasubukuye imyigaragambyo igamije gushyira igitutu kuri Goverinoma yaba nyuma y’izamuka rikabije ry’ibiciro ry’ibikomoka kuri peteroli ryabaye hagati muri uku kwezi kwa Gashyantare, abateguye iyi myigaragambyo bavuze ko igomba kumara ibyumweru bibiri ikaba yitabiriwe n’abakozi banyuranye muri Chad barimo n’abakozi bo kwa muganga ku buryo mu bitaro binyuranye hasigayemo abaganga mbarwa, ibiteje impungenge ku buzima bw’abarwayi.

Ni mu gihe kandi n’ubundi abakozi ba leta muri Chad bari bamaze iminsi itandatu mu myigaragambyo bamagana izamuka ry’ibiciro ry’ibikomoka kuri peteroli aho hagati mu kwezi kwa Gashyantare litiro ya ‘essence’ yiyongereyeho arenga 40% by’igiciro yari iriho, ndetse ibyo byatumye n’ibiciro ku masoko bizamuka maze biteza uburakari mu baturage.

Muri Nigeria naho kuva kuri uyu wa Kabiri, taliki ta 27 Gashyantare, 2024, amasendika y’abakozi yatangiye imyigaragambyo izamara iminsi ibiri nayo igamije kwamagana ikibazo cy’ubuzima buhenze muri icyo gihugu.

Muri Nigeria kandi hamaze havugwa ikibazo cy’ibiciro byatumbagiye bitewe ahanini no kuba leta ya Bola Ahmed Tinubu yarakuyeho nkunganire yashyirwaga mu bikomoka kuri peteroli, hakiyongeraho n’ibibazo by’umutekano muke muri iki gihugu, ndetse n’ishimutwa ry’abantu rya hato na hato aho ababashimuse baba basaba ingurane y’amafaranga kugira ngo babarekure.

Muri Guinea-Conakry naho haravugwa imyigaragambyo yamagana ubuzima buhenze ndetse abaarirwa muri babiri bahaburiye ubuzima. Ni imyigarambyo yatangiye ku munsi wejo hashize kuwa mbere, aho bamagana ibibazo by’ibiciro by’ibicuruzwa byatumbagiye cyane mu gihugu.

Iyi myigaragambyo yo muri Guinea-Conakry ngo izamara igihe kitazwi ndetse yatumye ibikorwa byinshi by’ubucuruzi bidafungura imiryango. Ibi bibaye kandi mu gihe iki gihugu na Guverinoma iriho kubera ko iyari iriho yaseshwe mu cyumweru gishize, ubu hakaba hagitegerejwe indi nshya.

 

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
3:11 pm, Jul 27, 2024
temperature icon 28°C
few clouds
Humidity 21 %
Pressure 1009 mb
Wind 7 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 20%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe