Imyiteguro y’amatora: NEC yatangaje ingengabihe n’igihe lisiti y’itora izagezwa mu midugudu yose

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), irasaba buri muturage wese ufite imyaka igenwa n’itegeko ry’itora ko akwiye kugenzura imyirondoro ye kuri lisiti y’itora igiye kugezwa mu midugudu hirya no hino mu gihugu mu kwezi kwa Werurwe.

Ibi byatangajwe na Perezida wa Komisiyo y’igihugu y’amatora, Oda Gasinzigwa, ubwo yagarukaga ku mabwiriza yihariye ku itegurwa rya lisiti y’itora.

Lisiti y’itora iza mu kwezi gutaha kwa Werurwe, turayigeza mu midugudu, ubu twatangiye kuyihuza, dukorana hafi n’ikigo gitanga indangamuntu (NIDA), kuko dufite lisiti y’itora twakwita ko ihoraho ariko ivugururwa buri mwaka, mu mabwiriza rero bisobanuka neza uburyo umuntu yiyandikisha n’uburyo yikosoza kuri lisiti, ariko twebwe nka komisiyo ishinzwe amatora muri uko kuvugurura buri mwaka bidufasha kugira ngo babandi bagejeje imyaka yo gutora NIDA iba yamaze kubashyira muri sisitemu yabo, natwe tukabibona kuko sisitemu zacu zikorana.

- Advertisement -

Yavuze ko abagejeje imyaka y’itora ariko badafite indangamuntu, mu rwego rwo kugira ngo badacikanwa n’amatora, NEC imaze igihe ikorana na NIDA ndetse na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), kuburyo abanyarwanda begerewe kugira ngo bafashwe kubona indangamuntu ku buryo bworoshye, akaba yavuze ko kuri NEC indangamuntu ari ngombwa kugira ngo witabire amatora.

Mu busanzwe mu Rwanda, abemerewe kwiyandikisha ku lisiti y’itora y’Umudugudu, cyangwa iy’Ambasade ni Abanyarwanda bose bafite nibura imyaka 18 y’amavuko cyangwa baba bayujuje ku munsi w’itora, batuye cyangwa bacumbitse muri uwo mudugudu cyangwa mu Bihugu biri mu ifasi y’iyo Ambasade.

Ni mu gihe abatemerewe, ari abambuwe n’Inkiko zibifitiye ububasha uburenganzira bwo gutora bakaba batarahanagurwaho ubwo busembwa cyangwa ngo bahabwe imbabazi zemewe n’amategeko, abakatiwe burundu kubera ibyaha by’ubwicanyi cyangwa ubuhotozi ndetse n’abakatiwe burundu kubera ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi cyangwa ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Gasinzigwa yakomeje avuga ko hari gukorwa ibikorwa bitandukanye kugira ngo hirindwe imbogamizi izo ari zo zose zaboneka mu byumba by’itora zikaba zabangamira amatora, yavuze ko harimo gukorwa isuzuma rya site z’itora.

Yavuze ko hateganywa site z’itora zigera ku 2500 hirya no hino mu gihugu, aho bamaze guhura kenshi na Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) na MINALOC harebwa uburyo habaho Site zubahirije ibyangombwa.

Ati “Tugira iby’ingenzi bitagomba kubura, umunyarwanda agomba gutorera ahantu hisanzuye ndetse ugera bitagoranye, byose mu rwego rwo gutuma umunyarwanda abasha kugera kuri Site y’itora adahuye n’imbogamizi.”

Yakomeje avuga ko nkuko amatora azaba akomatanyije, hatazabura impinduka nkeya zitandukanye nuko byari bisanzwe, igihe ibarura ry’amajwi ryasorezwaga, hazaba hakenewe amashuri afite amashanyarazi.

Yavuze ko hari n’ibyumba bitandukanye byateganyijwe ku bantu bafite izindi mpamvu z’ubuzima, yaba abafite ubumuga cyangwa n’abazaba barwaye ariko bifuza gutora.

Guhera tariki 18 Werurwe, 2024, abakandida bigenga bemerewe gutangira gusinyisha abantu bashyigikira kandidatire zabo kugeza tariki 30 Gicurasi. Mu gihe tariki 14 Kamena komisiyo y’amatora izatangaza urutonde ntakuka rw’abakandida bemejwe.

Abakandida b’imitwe ya politike n’abigenga bemejwe bazakora ibikorwa byo kwiyamamaza hagati ya tariki 22 Kamena na 13 Nyakanga, mbere y’uko amatora aba tariki 14 Nyakanga uyu mwaka ku Banyarwanda baba mu mahanga, na 15 Nyakanga ku baba mu Rwanda, nk’uko bigaragara ku itangazo rya komisiyo y’amatora (NEC).

Uyu mwaka bizaba ari ku ncuro ya mbere Abanyarwanda bagiye gutora icyarimwe Perezida wa repubulika n’abagize inteko ishingamategeko.

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
5:05 am, Jan 9, 2025
temperature icon 19°C
scattered clouds
Humidity 77 %
Pressure 1014 mb
Wind 2 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:59 am
Sunset Sunset: 6:13 pm

Inkuru Zikunzwe