Indorerezi za EAC mu matora ni 55

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba (EAC) wamaze kohereza indorerezi 55 gukurikirana amatora y’umukuru w’igihugu n’ay’abadepite azaba mu Rwanda kuwa 15 na 16 Nyakanga 2024.

Mbere yo kwerekeza ku ma site y’itora hirya no hino mu gihugu izi ndorerezi zabanje kugirana ibiganiro na Komisiyo y’igihugu y’amatora. Muri ibi biganiro Komisiyo y’igihugu y’amatora yazisabye kurangwa n’ikinyabupfura mu kazi zizakorera mu Rwanda.

Zibukijwe inshingano z’indorerezi mu matora ndetse zihabwa uburenganzira bwo kujya gukorera mu turere dutandukanye. Zasabwe Kandi kurangwa n’ubunyamwuga mu kazi kazizanye mu Rwanda.

- Advertisement -

Mu bihugu 8 bigize EAC, bitatu ni byo bitohereje indererezi. Ibihugu bidahagarariwe harimo Somalia, Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, n’u Burundi, u Burundi buvuga ko butiteguye kohereza indorerezi kuri iyi nshuro, ibindi bibiri bisigaye  byangajwe ko byatewe n’uko aribwo bikijya muri uyu muryango.

Biteganyijwe ko zizatanga raporo y’ibyo zabonye muri ayo matora tariki ya 17 Nyakanga, bayishyikirize Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), zikava i Kigali tariki ya 18 Nyakanga zisubira mu bihugu byazo.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
10:24 pm, Sep 16, 2024
temperature icon 25°C
broken clouds
Humidity 41 %
Pressure 1014 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:51 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe