Indorerezi zemeje ko amatora yo mu Rwanda ari nta makemwa

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Indorerezi z’amatora zo mu bihugu bigize AU, EAC, COMESA na OIF, zatangaje ko amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite yagenze neza kandi zishima uruhare rw’inzego z’umutekano zashoboye gucunga umutekano w’abaturage, uhereye mu bihe byo kwiyamamaza kugeza munsi w’amatora.

David Maranga wari ukuriye indorerezi z’umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba yagize ati ” Inzira yose igeza ku matora nyirizina yari ifite gahunda, yari irimo amahoro, Njye nanavuga ko aha ari ho ha mbere mbonya amatora ateguye neza. By’umwihariko noneho umunsi w’amatora! Ndawubatuye. Turaza no kubigaragaza muri raporo yacu. Imyitegura yari nta makemywa rwose.”

Izi ndorerezi zavuze ko hari ahandi zagiye zigera zigasanga amatora aba ari intambara. Urusaku urugomo ijoro ryose ndetse no ku munsi nyirizina w’amatora. Zikemeza ko mu Rwanda nta bisa bityo wahabona.

- Advertisement -

Izi ndorerezi zirimo izageze mu Rwanda mbere y’amatora mu bihe byo kwiyamamaza. Zitabiriye ibikorwa by’amatora yabaye kuwa 15-16 Nyanga 2024. Abo barimo abagize Afurika yunze Ubumwe na COMESA, bari bayobowe na Bwana Jorge Carlos Fonseca wahoze ayobora Cabo Verde ndetse na Rt Honorable Ruhakana Rugunda wahoze ari Minisitiri w’inteba wa Uganda.

Bitenyijwe ko indorerezi zose zavuye mu mahanga zizatanga raporo yazo kuwa 18 Nyakanga. Zikanahita zisubira mu bihugu byazo.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
5:48 pm, Dec 23, 2024
temperature icon 22°C
moderate rain
Humidity 68 %
Pressure 1012 mb
Wind 11 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:51 am
Sunset Sunset: 6:05 pm

Inkuru Zikunzwe