Indorerezi z’imbere mu gihugu nazo zemeje ko amatora yagenze neza

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Indorerezi zirimo iz’ihuriro nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda ndetse n’iza Komisiyo y’igihugu y’Uburenganzira bwa muntu zatangaje ibyo zabonye mu matora y’umukuru w’igihugu n’ay’abadepite yabaye ku mataliki ya 14-16 Nyakanga 2024.

Raporo yakozwe n’indorerezi iz’ihuriro nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda yamuritswe kuri uyu wa Gatanu. Iyi raporo yagaragaje ko ahabereye amatora hari ibirango bihagaragaza; uburyo ibiro, ibyumba by’itora n’ubwihugiko byari bitatse neza; ibikoresho by’amatora byagereye ku gihe ahabereye amatora, amatora yatangiriye igihe kandi akarangirira igihe, n’ibindi.

Raporo y’indorerezi za Komisiyo y’igihugu y’Uburenganzira bwa muntu nayo yamuritswe kuri uyu wa Gatanu igaragaza ko kuva mu kwiyamamaza n’amatora kugeza ku kubarura amajwi, uburenganzira bwa buri wese kuva ku bakandida-perezida kugera ku ndorerezi, abahagarariye abakandida, itangazamakuru, bwubahirijwe byuzuye.

- Advertisement -

Izi raporo z’indorerezi mu matora zaturutse imbere mu gihugu zitanzwe nyuma ya Raporo zakozwe n’indorerezi zaturutse hanze y’u Rwanda nayo yemeje ko amatora yabaye mu mucyo no mu bwisanzure.

Hategerejwe amajwi ya burundu y’ibyavuye mu matora azatangazwa bitarenze kuwa 27 Nyakanga 2024.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
2:52 am, Sep 8, 2024
temperature icon 19°C
few clouds
Humidity 72 %
Pressure 1015 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 21%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:54 am
Sunset Sunset: 6:00 pm

Inkuru Zikunzwe