Niba utinya ko hari indwara ushobora kwandura bitewe no gukoresha imisarane rusange cyane cyane iyi yitwa iya kizungu, nturi wenyine. Benshi mu bakoresha iyi misarane bavugako ari imwe mu mpamvu zo kwandura indwara nyinshi cyane cyane izisanzwe zandurira mu mibonano mpuzabitsina ndetse ugasanga bamwe basa n’abidundarika, abandi bakabanza guhanaguraho mbere yo kuyikoresha.
Dr. Susan Kellogg-Spadt wo mu bitaro bya Rosemont, Pennsylvania, avuga ko ubusanzwe byibuze kuri buri santimetero kare 6 z’icyicaro cy’umusarane rusange uhasanga bagiteri zisaga 50. Uyu mubare ushobora kumva ari munini nyamara burya ufashe icyo wogesha amasahane ugapima cyo wasanga ku buso bungana kuriya hariho bagiteri zisaga miliyoni 10. Aha rero hahite hakwereka yuko byinshi mu bishinjwa iyi misarane ari inkuru zidafite ukuri.
Indwara zisanzwe zandurira mu mibonano mpuzabitsina twavuga nka chlamydia, n’iziterwa na virusi kugira zikwinjire bisaba ko habaho guhuza nyine ibitsina cyangwa ukaba ufite igikomere zikabona aho zinjirira ziva kuri umwe zijya mu wundi. Iyo zigeze kuri wa musarane kuko ubushyuhe bwaho butandukanye n’ubw’umubiri (ho harakonja) zirapfa.
Gusa hari izidahita zipfa, turavuga kuri 5 muri zo.
1. E. coli
Iyi ni bagiteri ubusanzwe yandurira mu mwanda ukomeye bihite byumvikana ko kuba wayandurira mu musarane ari ibintu byoroshye cyane. iyo wayanduye birangwa no guhitwa bishobora no kuzamo amaraso, kuribwa mu nda no kuruka.
Iyi bagiteri ikaba ariyo iza ku isonga muri mikorobi zitera ubwandu bw’umuyoboro w’inkari (UTI) bakunze kuzahaza no kwibasira abagore. Niyo mpamvu bamwe bashobora kurwara ubu bwandu bitewe n’imisarane rusange. Gusa iyo yanduye mugakorana imibonano nawe uba ufite ibyago byinshi byo kwandura.
2. Shigella Bacteria
Iyi bagiteri nayo ikunze gufata abantu badaunda gukaraba intoki haba nyuma yo kwituma ndetse na mbere yo kurya.
Iyi bagiteri nayo itera impiswi irimo amaraso izwi nka amacinya (gusa hanabaho amacinya atewe na amibe). Impiswi igendana no kuribwa mu nda.
Iyi nayo uyandura mu gihe umusarane wicayeho wavuyeho usanzwe yanduye iyi mikorobi nuko ya mazi yo mu musarane akaba yagutarukira cyangwa se wamara kwituma ntukarabe ukaza kuba warya ikintu udakarabye. Niyo mpamvu ari byiza gukaraba amazi n’isabune igihe cyose uvuye mu bwiherero.
3. Streptococcus
Iyi bagiteri kenshi ifata mu mihogo aho iteramo uburyaryate ndetse ikaba yanamanuka mu bihaha igatera umusonga. Inashobora gutera Indwara y’uruhu izwi nka impetigo ikunze gufata abana bakiri bato. Inatera Indwara ikanganye cyane aho usanga uruhu rugenda rusa n’urufite ikirurya gusa hano ubwo iba yinjiriye mu gikomere nuko aho gukira kikagenda cyiyongera. Ubushakashatsi bugaragaza ko imisarane hafi 40% usangamo iyi bagiteri.
Niyo mpamvu mu gihe ufite nk’igikomere ku kibuno cyangwa ahandi hashobora gukora ku musarane igihe uri kwituma, usabwa kwirinda iyi misarane rusange.
4. Staphylococcus
Iyi bagiteri aho itereye ubwoba ni uko ishobora kumara amezi 2 itarapfa yibereye kuri cya cyicaro cy’umusarane. Kugirango yinjire mu mubiri wawe kandi byo biyisaba amasegonda atarenze atatu.
Gusa nubwo bimeze bityo usanga Atari nyinshi kuri iyi misarane kurenza iyo dutunze kuri za terefoni dore ko hafi 50% za terefoni ngendanwa wasangaho iyi bagiteri.
Iyi bagiteri ikaba izwiho gutera Indwara ahanini zibasira uruhu harimo ibibyimba, ibituragurike, gutukura no kubyimba aharwaye, …
Kuyirinda ni ugukoresha umuti wica mikorobi (antisceptic) mbere yo kwicara kuri iyi misarane. Amasabune menshi ashyirwa mu misarane rusange aba ari antisceptic, wayikoresha.
5. Ibicurane
Bishobora kuba bigutangaje ukuntu wakandurira ibicurane mu musarane rusange. Nyamara niba umuntu urwaye ibicurane akoze kuri wa musarane nyuma yo kwimyira, izi virusi zitera ibicurane zimara iminsi irenga 3 zikiri nzima. Ntabwo uzandura kuko nawe wahakoze ahubwo zinjirira ahantu horohereye, nko kuba wakikora mu zuru.
Ushobora kuba utunguwe nuko zimwe mu ndwara wari uzi ko zakwandurira mu misarane utazisanze kuri uru rutonde, Dr. Susan avuga ko impamvu ari uko ahanini habaho kwitiranya ubwandu bw’umuyoboro w’inkari n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina nk’imitezi, trichomonas n’izindi dore ko zijya guhuza ibimenyetso. Izi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ibyago byo kuzandurira mu misarane ni bicye cyane hafi ya ntabyo, kuko izi bagiteri bisaba ko ziva mu muntu zijya mu wundi, iyo zitari mu muntu zipfa vuba.
Izi tubonye zihandurira nazo kuzirinda birashoboka. Isuku. Gukaraba n’amazi meza n’isabune mbere yo kurya, kugaburira umwana, ndetse n’igihe cyose uvuye mu musarane.
Ukibuka kandi gukanda amazi ukiva mu bwiherero kugirango uza kujyamo nyuma yawe asange umwanda wagiye. Mu gihe hatose aho wicara ukabanza kuhahanagura, nabyo bizagabanya ibyago ndetse niba hari antiseptic uyikoreshe.