Mu Kigo cya Gisirikare cya Camp Kassaï, kiri i Bangui muri Centrafrique, niho hari hamaze iminsi habera imyitozo ya Gisirikare y’ingabo za Santarafurika zatojwe n’abanyarwanda.
Kuri uyu wa mbere habaye birori byo gusoza amasomo no kwinjiza mu ngabo z’iki Gihugu, abanyeshuri 634 bari bamaze amezi atandatu bigishwa n’Ingabo z’u Rwanda ku bufatanye n’icyo Gihugu. Ni ibirori byitabiriwe na Perezida wa Santarafurika Faustin Archange Touadéra.
Muri icyi gikorwa kiyoborwa na Perezida Faustin-Archange Touadéra, u Rwanda ruhagarariwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi.
Aba basirikare 634 ni icyiciro cya kabiri cy’amahugurwa y’abinjira mu gisirikare cya Santarafurika. Akoreshejwe n’ingabo z’u Rwanda nyuma y’icyiciro cya mbere cyashoje amahugurwa mu Ugushyingo 2023.