Ingabo z’u Rwanda ziri muri Centrafrica zakoranye umuganda na Perezida

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Kuri uyu wa Gatandatu, Perezida wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra, yifatanyije n’inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro bwa Loni muri iki gihugu, mu bikorwa by’Umuganda rusange wakorewe mu Murwa Mukuru, Bangui.

Muri uyu muganda witabiriwe na Perezida Touadéra unarinzwe n’abanyarwanda hakozwe isuku mu murwa mukuru.

Umuganda ni ibikorwa ingabo z’u Rwanda zikomora mu Rwanda. Zatangiye gukorana n’abaturage ba Central Africa ahamaze kuboneka amahoro. Abayobozi batandukanye muri icyi gihugu nabo batangiye kujya babyitabira. Hagakorwa cyane ibikorwa byo kubaka ibikorwaremezo by’imirimo y’amaboko ndetse n’isuku mu mujyi.

Ubutumwa bwo kugarura amahoro muri Central Africa buzwi nka MINUSCA bugizwe n’abasirikare n’abapolisi bose hamwe bagera ku 17,400, u Rwanda ni rwo rufitemo benshi, bagera ku 2,100.

Kuva mu kwezi kw’Ukuboza (12) mu 2020, u Rwanda kandi rwohereje izindi ngabo ku masezerano yihariye n’ubutegetsi bwa Perezida Faustin-Archange Touadéra wa Centrafrique.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
4:55 am, Jul 27, 2024
temperature icon 18°C
scattered clouds
Humidity 52 %
Pressure 1015 mb
Wind 2 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe