Iyi myitozo yari imaze amezi atandatu yashojwe Kuri uyu wa Kabiri n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Mubarakh Muganga.
Mu muhango wo gusoza iyi myitozo ya gisirikare y’ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, yabereye mu Kigo cy’imyitozo cya Gisirikare cya Gabiro. Gen Muganga yibukije aba basirikare ko intego ya mbere y’igisirikare cyitoje neza ari ukurinda ituze n’umutekano by’abaturage.
Nta mubare watangajwe ku rubuga rw’igisurikare cy’u Rwanda w’abasirikare bashoje iyi myitozo ihambaye. Irimo n’iyo kuyobora urugamba.
Hatangajwe gusa ko mu byo batojwe harimo ubuhanga mu kurasa, amayeri ku rugamba, kuyobora urugamba, imyitozo yo kurwana hakoreshejwe amaboko, kumanukira muri kajugujugu n’ibindi bituma baba biteguye gutabara aho rukomeye.
Muri uyu muhango wo gusoza amasomo abasirikare bagaragaje ubuhanga mu byo batojwe haba mu myiyereko ndetse n’amayeri atandukanye y’imirwanire mu ntambara zo ku butaka. Hanahembwe kandi ababaye indashyikirwa muri aya masomo.