Ingamba zikwiye z’ubwirinzi zashyizweho: Minisitiri Biruta

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, yijeje ko u Rwanda rwafashe ingamba z’ubwirinzi zarufasha gukumira icyagerageza kuruhungabanya giturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Minisitiri Biruta yabigarutseho kuri uyu wa 3 Gashyantare 2024 ubwo yaganirizaga abitabiriye Rwanda Day i Washington D.C muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Yagize ati “Nubwo u Rwanda rushaka amahoro kandi rwifuza ko ibisubizo bya politiki ari byo byakemura ibibazo byo mu karere, ingamba zikwiye z’ubwirinzi zashyizweho kugira ngo turinde ubutaka bwacu, kandi nta muntu ukwiye kugira impungenge ku mutekano w’u Rwanda.”

Dr Biruta atangaje ibi nyuma y’uko umubano w’u Rwanda na RDC wifashe nabi ndetse Perezida Tshisekedi akaba akunda kumvikana avuga ko azatera u Rwanda kuko rushyigikiye umutwe wa M23.

M23 ikomeje imirwano isaba leta ya Kinshasa kubahiriza amasezerano bagiranye, guhagarika ibikorwa by’iyicarubozo bikorerwa Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda, biterwa ahanini n’umutwe wa FDLR ugizwe n’abagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
10:32 am, Jul 27, 2024
temperature icon 23°C
scattered clouds
Humidity 43 %
Pressure 1015 mb
Wind 8 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe