Inka Perezida Kagame yagabiye abahanzi I Bugesera batangiye kuzicyura

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Ubwo yiyamamarizaga mu Karere ka Bugesera Perezida Kagame wari umukandida watanzwe n’umuryango FPR Inkotanyi n’imitwe ya Politiki yifatanyije nawo yemeye kuganira abahanzi batuye I Bugesera.

Ibikorwa byo kwiyamamaza bikirangira aba bahanzi Perezida Kagame yagabiye yayakiriye mu rugo rwe ruri I Kibugabuga mu karere ka Bugesera. Abereka inka yabemereye.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 07 Kanama nibwo umuhanzi wa mbere yagaragaje ko inka zamugezeho. Umuryango wa Ishimwe Clement na Butera Knowles wagaragaje ibyishimo watewe no kwakira inka 2.

- Advertisement -

Ku rukuta wa X Ishimwe Clement yagize ati “Uyu munsi twizihije imyaka 8 tumaze twubatse twakira Rugirabuntu na Rudahinyuka twagabiwe na Rudasumbwa Paul Kagame  we are forever grateful your Excellency.”

Ishimwe Clement yakomeje yifuriza isabukuru nziza Umugore we Butera Knowles y’imyaka 8 bamaranye.

Butera Knowles nawe yunze mu ry’umugabo we ati “Twizihije Uyumunsi Turi Kumwe Na RUGIRABUNTU na RUDAHINYUKA Twagabiwe n’Umubyeyi wacu RUDASUMBWA Paul Kagame. Umutima wanjye Wuzuye Amarira Y’ibyishimo.”

Yongeraho ati “Uwatureze Turi Utwana Duto Tudafite icyerekezo, Akaducira Inzira, Akadukuza, Tukavamo Abantu Bazima Ndetse Natwe Tukagira Abadukomokaho, Ntiyigeze Arecyera. Nubu Aracyadusindagiza, Ngo Tudatsikira.”

Butera Knowles ni umwe mu bahanzi byagaragaye cyane mu bikorwa byo kwamamaza umukuru w’igihugu, mu matora yo kuwa 14 na 15 Nyakanga uyu mwaka.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
4:00 am, Sep 19, 2024
temperature icon 18°C
scattered clouds
Humidity 77 %
Pressure 1011 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:50 am
Sunset Sunset: 5:56 pm

Inkuru Zikunzwe