Inkundura yo gufunga insengero zitujuje ibisabwa yagarutse

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere RGB rwatangaje ko rwatangiye ubugenzuzi ku nsengero ndetse zimwe zahise zifungwa kubera kutuzuza ibisabwa birimo ibirebana n’imyubakire y’inyubako ndetse n’impamyabushobozi zisabwa abayobozi.

Itangazo rya RGB ryasohotse kuwa 01 Kanama 2024 rigaragaza ko ubugenzuzi bwatangiye kandi ko urusengero ruzajya rusangwa rutunahirije ibisabwa ruzajya rufungwa. Mu byo iri genzura riri kureba harimo icyemezo cy’itandikishwa gitwangwa na RGB, icyemezo cy’imikoranire n’akarere, kureba niba inyubako y’uruswngero yujuje ibisabwa n’amabwiriza y’imyubakire ndetse no kureba niba umuyobozi afite impamyabushobozi ya Kaminuza mu by’iyobokamana (Theology).

Ku ikubitiro mu karere ka Musanze insengero 185 zitubahirije ibisabwa muri 317 zibarizwa muri ako Karere zafunzwe. Izi nsengero kandi zafunzwe muri muri 282 zagenzuwe muri 317 zibarizwa mu Karere ka Musanze.

- Advertisement -

Umuyobozi w’Itorero Evangelical Restoration Church rya Musanze akaba n’umujyanama mu Ihuriro ry’amadini n’amatorero mu Rwanda (RIC) mu Ntara y’Amajyaruguru, Matabaro Mporana Jonas, yabwiye ikinyamakuru igihe.com ko insengero zikwiye kuzuza ibisabwa ariko ko hakwiye kubaho umwihariko w’abantu kuko ibisabwa mu mijyi biba bidashobora guhura n’ibyo mu byaro kubera imiterere n’ubushobozi.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
9:58 pm, Sep 16, 2024
temperature icon 25°C
broken clouds
Humidity 39 %
Pressure 1014 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:51 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe