Iteka rya Perezida n° 073/01 ryo ku wa 29/08/20 ryamaze gusohoka mu igazeti ya Leta rishyiraho inoti nshya z’amafaranga y’u Rwanda 2000 n’amafaranga y’u Rwanda 5000.
Muri iri teka imiterere y’inoti za 2000 n’iza 5000 yahindutse.
Inoti nshya y’ibihumbi 5 yiganjemo ibara ry’ibihogo rijya gusa n’ibara rya roza mu gihe kandi iyo noti iriho igishushanyo kigaragaracy’inyubako « Kigali Convention Center » iri mu Mujyi wa Kigali. Iriho Kandi ishusho y’ingagi ihinduranya amabara, bitewe n’icyerekezo inoti ifatiwemo, iri mu ruhande rw’ibumoso bw’inyubako « Kigali Convention Center »
Inoti nshya y’amafaranga ibihumbi 2 igizwe n’ibara ry’umwura ucyeye. Ifite kandi igishushanyo kigaragara
cy’imisozi y’Ikiyaga cya
Kivu. Igaragara ho Kandi ishusho y’agaseke ihinduranya amabara, bitewe n’icyerekezo inoti ifatiwemo. Iyi shusho irimu ruhande rw’ibumoso hejuru y’ishusho y’imisozi y’Ikiyaga cya Kivu.
Iri teka rya Perezida rigaragaza ko izi noti nshya zombi zakozwe kuwa 28.06.2024. Izi noti nshya zo ziratangira gukoreshwa taliki 3.09.2024.