Instagram yatangaje ko igiye gushyiraho uburyo bwo kuvugurura cyangwa gukosora [edit] ubutumwa bwoherejwe nk’uko bikorwa ku zindi mbuga nkoranyambaga nka Whatsapp, Messenger na Facebook. Ni amavugurura yari ategerejwe na benshi cyane mu bakoresha imbuga nkoranyambaga.
Umuyobozi Mukuru wa Meta ibarizwamo Instagram, Mark Zuckerberg yatangaje aya mavugurura kuri uyu wa Mbere. Yavuze ko nyuma yo guhindura ubutumwa [edit], mu minota 15.
Kubikora ni ugukanda cyane mu butumwa, ugahitamo ahanditse ‘edit’, wamara kubikora ukabona akamenyetso k’uko byakunze. Izindi mpinduka ni uko ukoresha Instagram azajya abasha kwemeza uburyo bumwereka ko umuntu yasomye ubutumwa cyangwa atabusomye.
Abantu kandi bazajya babasha gukoresha utumenyetso; stickers, GIFs, videwo, amafoto n’amajwi mu gusubiza ubutumwa bandikiwe. Ntabwo hatangajwe igihe ubu buryo bushya buzatangira gukoreshwa.