Abasesenguzi muri politiki mpuzamahanga bagaragaje ko igisubizo cy’ibibazo by’umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo, kigomba gushakirwa mu nama y’ibihugu bikomeye ku isi, aho kuba mu mbaraga z’igisirikare.
Mu kiganiro cyitwa ‘Ku nama cya Radio Television Isanganiro ikorera i Burundi, umunyamakuru Leonce Bitariho yagarutse ku nyungu igihugu cy’u Burundi cyaba gifite mu kwishora mu ntambara ishyamiranyije umutwe wa M23 n’igisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC).
Abasesenguzi muri Politiki mpuzamahanga Deo Hakizimana ukuriye ikigo gikora ubushakashatsi (CIRID) na Remy Havyarimana, umuhuzabikorwa mu kigo (Maison Lueur de l’espoir), bagaragaje ko byaba ibihugu byohereje ingabo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo n’u Burundi burimo baba n’abarwanyi ba M23 ndetse na RDC, nta n’umwe ufite umuti w’iyi ntambara kuko atari bo ba nyirabayazana bayo. Bemeza ko iyi ntambara ishingiye ku bihugu bikomeye ku isi byananiwe kugabana umutungo kamere wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Umusesenguzi Remy Havyarimana yagize ati “ingorane nyamukuru rero ziriho ntituri kubona abari kurwana ngo tubite ko ari bo bari kurwana kandi n’abo bari kurwana ngo tubabwire tuti nubwo uri gukora ibyo wowe uri intumwa kandi uri ko uragirira nabi abo muvukana. Bariya benshi bari kurasana si benshi bazi ko ari intumwa.”
Umusesenguzi Deo Hakizimana nawe yashingiye ibitekerezo bye ku kuba abarwana atari bo bafite inyungu muri iyi ntambara.
Yagize ati “Abo bantu batugwanisha benyegeza inyuma yacu, basi ejo nihaba ibiganiro byo kugarukana amahoro nabo tubahamagare; tubabwire ko ubu tubizi… Mu biganiro byo kugarura amahoro bibaye; njye nasaba ngo nimuhamagare biriya bihugu byose biri mu kanama k’umutekano ka Loni .”
Yemeje ko iyi ntambara ngo ari iy’ibihugu bikomeye ku isi; ati “Iyi ntambara ni iyabo, aha wasesangura ukareba neza wasanga aba bashyigikira uriya, aba nabo bagashyigikira uriya.”
Aba basesenguzi bemeza ko imyaka 400 Afurika yamaze mu bucakara, yakurikiwe n’imyaka 100 y’ubukoroni, n’imyaka irenga 60 byavuzwe ko bari gufashwa mu iterambere ngo ikwiriye gusiga isomo ntibemere gukomeza gutumwa.
Bagaragaza ko ibigo bakuriye byanditse ibitabo bigaragaza uburyo abanyafurika bakwiriye kwigobotora ubukoroni buvuguruye bwo gutumwa mu ntambara n’ibihugu bikomeye kandi izo ntambara zikagwamo bene wabo.