Inteko ishingamategeko ya EAC yugarijwe n’ubukene

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Inteko ishingamategeko y’umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba EAC yatangaje ko imirimo yayo ubu yahagaze gukorwa kubera ikibazo cy’amikoro adahagije. 

Mu butumwa umuvugizi wa EALA Joseph Ntakirutimana yagejeje ku bitabiriye inteko rusange ya 17 y’umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba EAC kuwa 29 Gicurasi yagaragaje ko hari ibihugu binyamuryango bya EAC bitatanze umusanzu bisabwa bityo ko nta bushobozi buhari bwo gukora muri iyi minsi.

Muri iyi nama yabereye I Nairobi Abadepite ba EALA kandi bagaragaje ko ibiciro byo gutega indege kugira ngo bahure hagati yabo muri ibi bihugu hari aho usanga bihenze kurusha no kujya I Burayi. Bimwe mu byo aba bagize EALA bakabaye barakoze ngo ntibyakozwe kuko nta mafaranga yo gukoresha iyi nteko ifite.

Uretse inteko ishingamategeko ya EAC kandi n’urukiko rw’umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba “East African Court of Justice” narwo rwasohoye itangazo kuri uyu wa 29 Gicurasi rugaragaza ko rutigeze rubasha guterana mu kwezi kwa Gicurasi kose. Ndetse ko nta cyizere cyo guterana muri uku kwezi kwa Gatandatu kugiye kuza.

Si ubwa mbere iyi nteko ishingamategeko itatse ubukene kuko no mu nteko rusange yabaye taliki 22 Kamena 2023 yari yabereye muri Tanzania abadepite ba EALA bari basabye ko ibihugu bidatanga imisanzu byajya bihanwa kuko bidindiza intego z’uyu muryango. Ni icyifuzo ariko kitigeze gishyirwa mu bikorwa.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
4:46 am, Jul 27, 2024
temperature icon 18°C
scattered clouds
Humidity 52 %
Pressure 1015 mb
Wind 2 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe