Umuhanzi Intore Tuyisenge yateguje abanyarwanda ko kuri uyu wa mbere 15 Mutarama 2024 ashyira hanze Indirimbo yahimbiye umunsi wa Rwanda Day , igiye kubera i Washington DC tariki ya 02-03 Gashyantare 2024.
Muri iyi ndirimbo uyu munsi avugamo ibyo Rwanda Day yagejeje ku gihugu harimo kureshya abashoramari kuza mu Rwanda, kugaragaza ubusa bw’uRwanda mu mahanga.
Intore Tuyisenge akaba ari umuhanzi uzwi cyane mu ndirimbo zigaragaza ibikorwa na gahunda za Leta binyuze mu bihangano, aho yaririmbye indirimbo zagiye zifashishwa mu bukangarurambaga butandukanye mu gihugu no hanze yacyo. Akaba akunze kwiyambazwa mu birori bitandukanye, ndetse kuri ubu akaba ari umwe mu bahanzi bashobora kuzaririmba muri Rwanda Day, hamwe n’Intore Masamba we wamaze kubyemeza kuzitabira.
Reba video y’integuza y’indirimbo ‘Diaspora tukuri inyuma,