Intsinzi ku munsi w’igikundiro ikomeje kuba inzozi z’aba-Rayons

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Ni umunsi uba udasanzwe ndetse ukorwaho byinshi binezeza umutima w’abafana ba Murera. Gusa bibaye umuco ko uyu munsi usozwa no gutsindwa mu kibuga. Byashimangiwe no gutsindwa na Azam FC yo muri Tanzania 1 – 0 mu mukino washoje ibirori bya Rayon Day ya 2024.

Kuva ikipe ya Rayon sport yatangiza umunsi wayitiriwe mu Rwanda mu 2019, yabonye ho intsinzi inshuro imwe yonyine.  Rayon Sports yatsinze Gasogi United ibitego 3-1 mu mukino wa gicuti.

Mu mwaka ya 2020  uyu munsi ntabwo wabaye kubera icyorezo cya COVID-19. Mu 2021, Rayon Sports yatumiye mukeba w’imyaka myinshi Kiyovu sport. Bivugwa ko aya makipe yagaruye umupira ku munsi w’igikundiro kuko ariwo mukino wa mbere wafunguye kongera gusubira ku kibuga gufana umupira w’amaguru nyuma ya COVID-19. Uwo munsi Kiyovu sport yatsinze Rayon Sport ibitego 2-1.

- Advertisement -

Mu 2022, Rayon Sports yatumiye ikipe ya Vipers SC yo mu gihugu cya Uganda maze Vipers ititaye ko wari umunsi w’ibyishimo by’abarayon iyitsibura igitego 1-0 anayishongoraho ko ikwiriye gushaka abandi bakinnyi.

Mu 2023, Rayon Sports yarongeye itegura ibirori inatumira umushyitsi Kenya Police FC. Iyi kipe yo muri Kenya yatsinze Rayon Sport igitego 1-0 ku munsi wa Rayon Day.

Mu 2024, Rayon Sports yatumiye Azam FC yo muri Tanzania. Iyi nayo yatsinze Rayon Sport igitego 1-0. Mu mukino wo gusoza ibirori. Abafana ba Rayon bataha bajya impaka niba bafite abakinnyi beza koko cyangwa niba bagikeneye kongeramo imbaraga.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
4:07 am, Sep 19, 2024
temperature icon 18°C
scattered clouds
Humidity 77 %
Pressure 1011 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:50 am
Sunset Sunset: 5:56 pm

Inkuru Zikunzwe