Intumwa z’Umuryango w’abibumbye ziri mu Rwanda zasuye ahakorerwa ubuhinzi bugezweho bw’ibihumyo butanga umusaruro mwinshi, mu Murenge wa Jabana mu Karere ka Gasabo. Izi ntumwa zashimye kuba ubu buhinzi buha abantu benshi akazi kandi mu buryo butandukanye.
Ubu buhinzi bwifashisha ikoranabuhanga rikenera gusa umurama n’ibisigazwa by’ibyatsi byo mu murima ngo ritange umusaruro nyuma y’iminsi 7. Mu mirimo yahanzwe muri ubu buhinzi harimo abakora imigina, abayitera, abayikirikirana kugeza yeze n’abongerera agaciro umusaruro w’ibihumyo.
Umuyobozi w’Ibiro by’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Earle Courtenay Rattray, ari na we uyoboye izi ntumwa, yashimye uko ibi bihumyo bikomeje kuba imbarutso yo kwiteza imbere kuri bamwe mu Banyarwanda.
Bifite isoko ahantu hatandukanye haba imbere mu Gihugu no hanze yacyo kandi binakungahaye ku ntungamubiri ndetse ni ubuhinzi butanga akazi kuri benshi binyuze mu ruhererekane rw’ababubarizwamo kugeza ku isoko aho bitegurirwamo amafunguro mu ngo no mu mahoteli.
Abahinzi b’ibihumyo bagaragarije izinntumwa z’uruhererekane nyongeragaciro rw’ibihumyo. Bagaragarije izi ntumwa uburyo butandukanye bwo kurya ibi bihumyo ndetse no kubyongerera agaciro ku isoko.