Intumwa z’ishuri rya Gisirikare rya Senegal ziri mu Rwanda

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Kuri uyu wa 26 Kamena, Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, yakiriye itsinda ry’abanyeshuri n’abakozi 26 bakomoka mu bihugu bitandukanye biga mu Ishuri ry’Igihugu rya Gisikare muri Sénégal.

Iri tsinda riyobowe n’Umuyobozi wungirije w’iri shuri, Navy Captain Baye Meissa Khoule, rikaba rije mu Rwanda mu rugendo shuri ruzamara icyumweru, rugamije kwigira ku byo Igihugu cyagezeho mu nzego zitandukanye.

U Rwanda na Senegal ni ibihugu bisanganwe umubano mwiza haba mu by’imibereho myiza ndetse n’ibya Gisirikare. Perezida Kagame aherutse gusura Senegal nyuma y’amatora yatsinzwe na Perezida Bassirou Diomaye Faye. Abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na Senegal kandi baherutse kigirana ibiganiro mu Bufaransa aho bahuriye mu nama mpuzamahanga yiga ku ikorwa ry’inkingo.

Abagize itsinda ryaturutse mu ishuri rya Gisirikare rya Senegal bunamiye abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 baruhukiye ku rwibutso rwa Gisozi
Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
4:45 am, Jul 1, 2024
temperature icon 15°C
few clouds
Humidity 67 %
Pressure 1018 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 20%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:03 am
Sunset Sunset: 6:03 pm

Inkuru Zikunzwe