Kuri uyu wa 26 Kamena, Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, yakiriye itsinda ry’abanyeshuri n’abakozi 26 bakomoka mu bihugu bitandukanye biga mu Ishuri ry’Igihugu rya Gisikare muri Sénégal.
Iri tsinda riyobowe n’Umuyobozi wungirije w’iri shuri, Navy Captain Baye Meissa Khoule, rikaba rije mu Rwanda mu rugendo shuri ruzamara icyumweru, rugamije kwigira ku byo Igihugu cyagezeho mu nzego zitandukanye.
U Rwanda na Senegal ni ibihugu bisanganwe umubano mwiza haba mu by’imibereho myiza ndetse n’ibya Gisirikare. Perezida Kagame aherutse gusura Senegal nyuma y’amatora yatsinzwe na Perezida Bassirou Diomaye Faye. Abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na Senegal kandi baherutse kigirana ibiganiro mu Bufaransa aho bahuriye mu nama mpuzamahanga yiga ku ikorwa ry’inkingo.