Inyungu y’ama Banki mu Rwanda yikubye 5 mu myaka 10

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Ihuriro ry’abanyamabanki mu Rwanda ryasohoye raporo igaragaza ko uru rwego rwabashije kugira inyungu igenda ikomeza kuzamuka mu myaka 10 ishize. Uru rwego rukemeza ko ibi bigaragaza ukuzamuka k’ubukungu bw’igihugu.

Raporo z’ihuriro ry’amabanki mu Rwanda zigaragaza ko mu mwaka wa 2014 inyungu rusange ya Banki zo mu Rwanda yari Miliyari 71 z’amafaranga y’u Rwanda. Mu gihe raporo y’umwaka wa 2023 yo igaragaza ko inyungu yabaye Miliyari 250 z’amafaranga y’u Rwanda.

Impamvu y’ubu bwiyongere ishingira ku kugena inyungu ku nguzanyo idahindagurika kandi iri hasi ugereranije n’iyo mu myaka yabanje. Ibi ngo byanazamuye imibare y’abasaba inguzanyo.

- Advertisement -

Iyi nyungu y’amabanki ibarwa hafatwa ibyinjiye ugakuramo ibyasohotse, raporo igaragaza ko muri iyi myaka 10 ishize yagiye izamuka hagati ya 8% na 10%.

Nyamara ariko iyi raporo ikerekana ko inyungu ku nguzanyo mu ijanisha, zagiye zimanuka ziva kuri 17.3% zigera ku ijanisha rya 11.4%.

Raporo yo mu 2014 kandi igaragaza ko Banki zungukaga hagati ya 1.7% na 2.3% ku mitungo itimukanwa yazo. Iyi nyungu nayo yarazamutse mu 2023 igera kuri 4.7%.

Iri huriro ry’amabanki mu Rwanda rigaragaza ko ryizeye ko uru rwego ruzakomeza kunguka no gutera imbere binajyana n’uburyo abashoramari mpuzamahanga bakomeje kwifuza kurushoramo imari. Haba mu buryo bwo kuzana ibigo byabo mu Rwanda cyangwa se gufatanya n’ibigo by’imari bisanzwe bikorera mu gihugu.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
4:28 am, Sep 8, 2024
temperature icon 20°C
scattered clouds
Humidity 73 %
Pressure 1016 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:54 am
Sunset Sunset: 6:00 pm

Inkuru Zikunzwe