Inzu 28 zo kwa Dubai zigiye gusenywa abaziguze bagane inkiko

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Umujyi wa Kigali watangaje ko inzu 28 zirimo 16 zigeretse zo mu mudugudu w’Urukumbuzi Real Estate ahazwi nko kwa ‘Dubai’ zigiye gusenywa mu kurengera ubuzima bw’abahatuye n’abari baraziguze.

Hagati ya 2013 na 2016 hari inyubako zubatswe mu murenge wa Kinyinya, aho hari hubatswe inzu 144 harimo 116 zitageretse n’izindi 28 zarimo 16 zigeretse.

Meya w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel yavugiye kuri Televiziyo y’Igihugu ko ‘ubugenzuzi bwakozwe n’Ikigo gishinzwe imyubakire n’Umujyi wa Kigali, bwagaragaje ko izo nyubako zigeretse zari zifite ibibazo by’imyubakire ku buryo byashyiraga ubuzima bw’abaturage mu kaga.

- Advertisement -

Ati “Mu rwego rwo kurengera abaturage hafashwe icyemezo cy’uko imiryango yari ituye muri izo nzu 28 yimurwa ikavamo ndetse n’abatari bafite andi macumbi bafashijwe kubona amacumbi”.

Yakomeje avuga ko “Izi nzu kuko zubatswe nabi ariko zikaba zishobora no gushyira ubuzima bw’abahatuye mu kaga baba abahagenda kuko ni inzu 28 ariko ziri hafi y’izindi 116, hafashwe icyemezo cy’uko izi nzu zikurwaho kugira ngo atagwira uwo ari we wese utambuka ahongaho, ariko ubona ateje n’ikibazo cy’umutekano”.

Mu bindi byemezo byafashwe harimo ko Nsabimana Jean ‘Dubai’ wazubatse ari gukurikiranwa n’ubutabera n’abayobozi bakoze amakosa bakaba bari gukurikiranwa.

Umujyi wa Kigali watangaje ko ‘uzakomeza gukorana n’imiryango yaguze ziriya nzu kugira ngo barege Dubai, kuko bamaze no gukurikirana bakabona ko afite imitungo ihagije yo kuba yabishyura amafaranga yabo’.

Nsabimana akurikiranyweho ibyaha bibiri, ari byo: kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no gukoresha inyandiko mpimbano, bikaba bigize impurirane mbonezamugambi.

Ni urubanza rurimo n’abari abayobozi mu karere ka Gasabo; Rwamurangwa Stephen, Mberabahizi Raymond Chrétien, Nyirabihogo Jeanne d’Arc na Nkulikiyimfura Theopiste.

Umujyi wa Kigali kandi watangaje ko hari inyubako 14 zo mu karere ka Gasabo zigiye gusenywa guhera mu ntangiriro z’icyumweru gitaha. Mu Murenge wa Gatsata harimo inyubako ebyiri, mu wa Jabana harimo 12 kuko zubatswe mu buryo butemewe.

 

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
5:41 pm, Jan 9, 2025
temperature icon 26°C
light rain
Humidity 50 %
Pressure 1010 mb
Wind 14 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:59 am
Sunset Sunset: 6:13 pm

Inkuru Zikunzwe