Ireland yarahiriye gusubiza abimukira bayigannye mu bwongereza

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Minisitiri w’intebe wa Repubulika ya Ireland Simon Harris yasabye Ministre w’ubutabera w’icyi gihugu gutegura umushinga w’itegeko risubiza mu bwongereza abimukira bageze muri Ireland bavuye mu bwongereza.

Ministre w’intebe wa Ireland avuga ko uyu mushinga ukwiriye gutegurwa vuba na bwangu ndetse n’abagize inteko ishingamategeko ya Ireland bakawemeza kuko ari cyo gisubizo cyihutirwa ku kibazo cy’abimukira bagera muri Ireland bava mu bwongereza.

Abimukira bari muri Ireland imibare yabo igaragaza ko 80% baturutse mu bwongereza. Bakanyura ku rubibi rwa Ireland n’ubwongereza.

Micheál Martin

Ministre w’intebe wungirije wa Ireland Micheál Martin aherutse kugaragaza ko itegeko ryatowe mu cyumweru gishize n’inteko ishingamategeko y’ubwongereza ryo kohereza abimukira mu Rwanda ngo ryagize ingaruka zikomeye kuri Ireland kuko hari umubare munini w’abimukira bahise bahunga ubwongereza binjira mu bihugu bihana imbibe nabwo birimo na Ireland.

Ntacyo ubwongereza bwari bwatangaza kuri iyi gahunda ya Ireland gusa abategetsi ba Ireland bavuze ku bagomba guhura n’ab’ubwongereza mu bihe bya vuba bakaganira kuri icyi kibazo.

Ireland itangaje ibi mu gihe umubare w’abimukira binjira mu bwongereza nawo ukomeje gutumbagira. Mu minsi 2 yonyine kuwa gatanu no kuwa gatandatu ubwato buto 10 bwinjije mu bwongereza abimukira basaga 500. 141 binjiye kuwa gatanu naho 359 binjiye mu bwongereza kuwa gatandatu. Umubare w’abimukira binjiye mu bwongereza uyu mwaka wonyine, ubu uragera ku 7,167.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
5:28 am, Jul 27, 2024
temperature icon 17°C
scattered clouds
Humidity 59 %
Pressure 1015 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe