Gushyira abasirikare bakomeye muri dipolomasi bizafasha iki u Rwanda?

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

U Rwanda rwaciye mu mateka mabi ndetse ashaririye ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ariko rwakoze ibishoboka byose ngo ruzahuke rurangajwe imbere n’ubuyobozi bwiza, rukora ibishoboka byose mu kurinda ubusugire bwarwo, kwiteze imbere mu burezi, ubuvuzi, ubutabera, imiyoborere myiza, inganda n’ibindi bikorwa by’amajyambere.

Iri terambere ntiryasize ububanyi n’amahanga. Nk’igihugu cyaciye mu mateka akomeye ni ngombwa kugira imbaraga mu bijyanye n’ububanyi n’amahanga ndetse n’ubutwererane binyuze mu gusinya amasezerano mpuzamahanga atandukanye ndetse n’ayo mu miryango y’uturere harimo n’ibijyanye n’umutekano.

Igisirikare nk’urwego rufitiwe icyizere cyane n’abanyarwanda, gikomeje no gutanga umusanzu mu bubanyi n’amahanga, bishimangirwa n’uko abasirikare bakuru mu ngabo z’igihugu nk’abajenerali bakomeje gushyirwa muri dipolomasi.

Bamwe mu ba jenerali bahindutse abadipolomate

Duhereye kuri Lt Gen (Rtd) Charles Kayonga, yabaye Ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa, hagati ya 2014 na 2019, ubu akaba ari ambasaderi w’u Rwanda muri Turikiya, umwanya yagiyeho mu mpera z’umwaka ushize. Ibi bihugu byombi ntibyoroshye mu bijyanye n’ingufu za gisirikare, by’umwihariko ku Bushinwa bukaba buri mu bihugu bitatu bya mbere byateye imbere mu bukungu, haba mu nganda, ikoranabuhanga, ndetse n’ubucuruzi.

Uretse ububanyi n’amahanga usanga ibihugu byombi bihujwe no kongera imbaraga mu bya gisirikare ndetse n’umutekano muri rusange, haba mu gusinya amasezerano ajyanye n’ingufu za gisirikare, ndetse no gutanga amasomo n’imyitozo bijyanye n’ibikorwa bya gisirikare.

Ikindi kandi u Rwanda ni kimwe mu bihugu bisobanukiwe icyo umutekano umaze, bivuze ko inzira yo gutera imbere mu bikorwa bitandukanye bigize ubuzima bw’igihugu itashoboka nta mutekano, ni yo mpamvu mu ngeri zose zo gutsura umubano n’amahanga hataburamo umutekano.

Gen (Rtd) James Kabarebe yahawe inshingano muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, akaba ari umunyamabanga wa leta muri iyi minisiteri ushinzwe ibikorwa by’Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

Abasesenguzi mu bya politiki bavuga ko guha inshingano Gen (Rtd) James Kabarebe ari uburyo bwiza bwo gukomeza kuba muri politiki y’u Rwanda ndetse agatanga umusanzu we yaba mu buryo bwa politiki, ubwa gisirikare kubera ko ibyo byose iyo abihuje mu bumenyi buhambaye afite mu bya gisirikare, bishoboka ko abasha kumenya uko yitwara mu bibazo biri muri EAC, cyane ko ubu uyu muryango ukomeje kugarizwa n’ibibazo by’umutekano muke uri muri RDC.

Iyi ikaba ishusho ngari kuko u Rwanda rusobanukiwe neza ibyo umutekano muke nk’ibihe rwaciyemo, ubu rukaba ruwufite, ndetse rufite n’ingamba zo kutongera gukora ikosa nta rimwe ryatuma rwisanga aho rwahoze, nta gushidikanya ko ariyo mpamvu hagaragara abasirikare benshi bakomeye muri politiki, ni ugukomeza kugira inzira zitandukanye z’uburyo bwo kurinda ubusugire bw’igihugu ndetse n’umutekano muri rusange.

Undi ni Gen Patrick Nyamvumba, umwe mu basirikare bakomeye muri iki gihugu ndetse hamwe nabo twavuze haruguru yagize uruhare mu guhagarika jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, anagira uruhare rukomeye mu kubohora igihugu.

Gen Nyamvumba nawe yagiye ahabwa inshingano zitandukanye mu ngabo z’u Rwanda, aho yabaye umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda kuva muri 2013 kugeza muri 2019, aba minisitiri w’umutekano imbere mu gihugu, ubu akaba nkuko byagaragaye mu nama y’abaminisitiri iheruka guterana yagizwe ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania.

Kuba Patrick Nyamvumba yagenwe nka Ambasaderi muri Tanzania, nk’igihugu kigize EAC, ni uburyo bwiza bwo gukomeza dipolomasi y’ibihugu ndetse n’umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi ndetse no gukomeza kunoza imibanire y’ibihugu byombi mu bikorwa bitandukanye.

Ntitwakwirengagiza ko icya mbere kigomba kwitabwaho ari imikoranire hagati y’ibihugu byombi ishingiye ku bikorwa bya gisirikare, aho bigaragara ko ari nawo musaruro witezwe ku bihugu byombi.

Nk’uko muri ibi bihe umwuka utari mwiza mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba bitewe n’intambara iri kubera muri RDC, bigaragara ko ari igihe cyiza ku Rwanda gukoresha abajenerali mu bikorwa bya dipolomasi kugira ngo bakomeze umubano n’imikoranire mu bijyanye n’ingufu za gisirikare.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu byiyemeje gusigasira amahoro n’umutekano, akaba ari yo mpamvu rwita cyane ku mubano mwiza hagati yarwo n’ibindi bihugu ariko hitabwa cyane ku mutekano w’igihugu no gukomeza ingufu za gisirikare.

TAGGED:
Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *