Mu masaha yo muri iki gitondo nibwo Minisiteri y’Ubuzima ya Hamas yatangaje ko Isiraheli bashyamiranye imaze kwica abaturage ba Palesitina 34 151, bakaba ari abaguye mu ntara ya Gaza.
Muri ntambara kandi, ngo abakomeretse bamaze kugera ku 77 084, bakaba biyongera uko bwije uko bucyeye kuko ingabo za Isiraheli zitahwemye kugaba ibitero muri Gaza, kandi ikaba ivuga ko itazanabihagarika itabanje guhashya burundu umutwe wa Hamas.
Kuva iyi ntambara yatangira ikaba imaze amezi 6 n’igice, iyi ntara ya Gaza yibasiwe n’ibitero by’ingabo za Isiraheli ivuga ko ikurikiranyeyo abarwanyi b’umutwe wa Hamas ishinja kuyigabaho ibitero by’ubwiyahuzi.
- Advertisement -
Higiro Adolphe