Mu gihe Isiraheli ikomeje intambara ihanganyemo n’umutwe wa Hams ubarizwa muri Palesitina, uwari ushinzwe ubutasi bwa gisirikare muri Isiraheli, Jenerali Aharon Haliva yatangaje ko yeguye kuri iyo mirimo.
Mu itangazo ryasohowe n’igisirikare, cyavuze ko nubwo yeguye azava kuri iyo mirimo nyuma yo guhererekanya ububasha n’uzaba yashyizweho ngo amusimbure.
Amakuru aturuka hirya no hino avuga ko yeguye kubera ko atabashije kumenya amakuru y’igitero Hamas yateguraga kuri Isiraheli, ndetse ikaba yaratunguye Isiraheli ikayisukaho umuriro ndetse igashimuta n’Abayayisiraheli benshi. Iki gitero cyo ku wa 7 Ukwakira 2023 cyabaya imbarutso y’intambara Isiraheli ihanganyemo na Hamas kuva cyaba.
Mu gihe Isiraheli iri kwizihiza intangiriro za Pasika y’Abayahudi, yatangaje ko iri gutegura ibindi bitero bihambaye ku mutwe w’abarwanyi ba Hamas mu ntara ya Gaza, bidakuyeho imirwano ikomeje kugwamo abasivile n’abasirikare.