Mu gihe hatabururwaga imirambo y’abantu barenga 200 ku bitaro bibiri binini byo muri Gaza, Isiraheli yashinjwe kuba ari bo yabishe ikabashyira mu byobo rusange. Gusa yahakanye ayo amakuru yivuye inyuma, ahubwo ivuga ko abo bantu babytaburuwe ngo bajye gusuzumwa ko atari abo umutwe wa Hamas wari warashimuse mu gitero wagabye kuri Isiraheli tariki ya 7 Ukwakira umwaka ushize, itariki yabaye intandaro y’intambara ikomeje gushyamiranya Isiraheli na Palesitine.
Nubwo Isiraheli yahakanye ayo makuru ariko, ushinzwe uburenganzira bwa muntu mu Muryango w’Abibumbye, Volker Turk yasohoye itangazo avuga ko hagomba kubaho iperereza ku rwego mpuzamahanga hakamenyekana icyishe abo bantu bataburuwe.
Yakomeje avuga ko n’ubwo ubusanzwe ibitaro birindwa n’amategeko mpuzamahanga, ngo ntibyabujije Isiraheli kubisukaho umuriro w’amasasu ivuga ko ikurikiranyemo abarwanyi ba Hamas babyihishagamo.
Iyi ntambara imaze gutwara ubuzima bw’abaturage basaga ibihumbi 33, nk’uko byatangajwe n’inzego z’ubuzima bw’icyo gihugu. Gusuka ibisasu bya rutura kandi ku yindi mijyi ya Palesitina birakomeje, icyezezi cy’uko intambara izahagarara vuba kikaba kitagaragara.