Isiraheli yiyemeje gukomeza Urugamba I Rafah n’ubwo Amerika yahagarika inkunga

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Minisitiri w’intebe wa Isiraheli Benjamin Netanyahu yarahiye ko Isiraheli itazahagarika urugamba idakuyeho burundu umutwe wa Hamas kabone n’ubwo byasaba ko isigara mu rugamba yonyine.

Ibi Netanyahu yabitangake nyuma y’itangazo rya Leta zunze ubumwe za Amerika rimenyesha Isiraheli ko Amerika izahagarika inkunga y’ibikoresho bya Gisirikare kuri isiraheli mu gihe Isiraheli yaba ikomeje kugaba ibitero ku mujyi wa Rafah muri Gaza.

Ibihumbi by’abaturage bamaze guhunga uyu mujyi wa Rafah kuva kuwa mbere w’icyi cyumweru ubwo ingabo za Isiraheli zatangiraga kuwegera no kubateguza ko bagiye kugabwa ho ibitero.

Perezida Joe Biden wa Leta zunze ubumwe za Amerika yaburiye Isiraheli kenshi ko niramuka igabye ibitero I Rafah bizaba ari ukurenga umurongo utukura.

Kuri Netanyahu ngo Isiraheli ntibwaba ari ubwa mbere irwanye yonyine. Netanyahu yibukije abanya Isiraheli amateka yo mu 1948. Ati “Mu ntambara y’ubwigenge imyaka 76 ishize, twari bacye bahanganye na benshi, nta ntwaro twari dufite, twari twarafatiwe ibihano byo kutemererwa kugura intwaro ariko kubera ubushake bw’umutima, Ishyaka, ubutwari n’ubumwe bw’abanyaIsiraheli twararutsinze.”

Netanyahu yongeye ho ko Isiraheli yiteguye guhagarara yonyine muri uru rugamba. Ati “Narabivuze ko nibiba ngombwa tuzarwanisha n’inzara z’intoki zacu ariko tuzahangana kugeza tugeze ku ntego zacu.”

Imodoka z’intambara za Isiraheli zamaze kuzengurutswa Rafah

Aba bategetsi batangaje amagambo akomeye amasaha macye Umuryango w’abibumbye ugaragaje imibare ivuga ko abaturage ibihumbi 80,000 bahunze umujyi wa Rafah kuva kuwa mbere w’icyi cyumweru. Imodoka z’intambara n’ibisasu biremereye bya Isiraheli byamaze kuzengurutswa uyu mujyi.

Kuva ibitero bya Isiraheli muri Gaza byatangira abantu 34,900 bamaze kuhasiga ubuzima. Abarwanyi ba Hamas nabo kuva Taliki 07 Ukwakira 2023 bafite abanya Isiraheli 128 bafashe bugwate, ubu bikekwa 36 muri aba bapfuye.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
9:40 am, Jul 27, 2024
temperature icon 20°C
scattered clouds
Humidity 52 %
Pressure 1015 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe