Itegeko rica purasitiki mu Rwanda rireba abato – abakomeye rikareba hasi!

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Igazeti ya Leta yo kuwa 23 Nzeri 2019 yasohotsemo itegeko no 17/2019 ryo kuwa 10/08/2019 ryerekeye kubuza ikorwa, itumizwa mu mahanga, ikoreshwa n’icuruzwary’amasashe n’ibikomoka kuri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe. Mu ngingo yaryo ya gatatu havugwamo ko gukora, gutumiza mu mahanga, gukoreshwa cyangwa gucuruza mu mashashi n’ibikoresho bikomoka kuri pulasitiki bikoreshwa inshuri imwe bibujijwe.

Iri tegeko rimaze imyaka 5 mu Rwanda risa n’irireba cyane abacuruzi bato bapfunyika mu mashashi, rikareba cyane abanyenganda bato biganjemo ab’urubyiruko bagitangira inganda nto; nyamara ryagera ku bacuruzi banini ndetse n’inganda nini rikareba hasi.

Umwe mu bakobwa bashinze uruganda ruto mu burengerazuba bw’u Rwanda rutunganya imitobe mu matunda twaganiriye, yaduhaye ubuhamya bw’igihombo yatewe no kubura amacupa atari Pulasitike. Uyu tutari bugaragaze amazina ye  “Kuko yabidusabye” yagize ati “Njyewe namaranye umutobe w’imbuto icyumweru cyose nshaka aho nakura amacupa yo gupfunyikamo, ayo natumije hanze y’u Rwanda bambwiye ko atemewe kuko ari pulastike, ay’ibirahuri nagombaga kwifashisha nayo atarangeraho.”

- Advertisement -

Abanyenganda bato batunganya imitobe bagaragaza ko batemererwa gupfunyika mu macupa ya Pulasitiki. Ibi bakabibuzwa mu gihe nyamara nta bindi byo gupfunyikamo babona. Bakagaragaza ko gupfunyika mu macupa y’ibirahuri basabwa bihenze. Ati “Ni gute njyewe nakora Jus nkayishyira mu icupa ryangezeho rihagaze amafaranga 700. Ese nzayigurisha ku mafaranga angahe? Kuburyo izahangana n’iyaturutse hanze y’u Rwanda iri muri Pulasitike, icupa na Jus byombi bigura amafaranga 500?”

Uretse kuba kuba amacupa y’ibirahuri abahenda aba banyenganda zikora imitobe banagaragaza ko umuco wo kugura imitobe mu macupa y’ibirahuri abakiriya batawufite. Bakemeza ko imitobe bakora akenshi igurwa n’abantu bari ku rugendo. Aba ngo biragoye ko umukiriya yakwemera kugendana icupa ry’ikirahuri ririmo umutobe.

Igiteye agahinda aba banyengada bato ariko ni uko inganda zikomeye mu gihugu no hanze y’u Rwanda zo zakomeje gupfunyika muri Pulastiki nkaho iri tegeko ritazireba. Uhereye ku zikora ibinyobwa bidasembuye, amazi n’amata zimaze imyaka myinshi mu gihugu, tutaragaruka ku mazina ba nyirazo “Kuko tubatinya”,ukagera ku z’abikorera bakomeye mu gihugu “nabo dutinye kubavuga” bose baracyapfunyika mu macupa ya pulasitiki. Nkaho ibyo bidahagije mu Rwanda hinjira ibinyobwa bidasembuye bituruka hanze yarwo bipfunyitse muri pulasitiki zibuzwa n’itegeko bigacuruzwa imbere mu gihugu nta nkomyi.

Mbese itegeko ribuza kwinjiza mu gihugu amashashi atarimo ikintu ariko rikemerera kwinjiza ibipfunyitse mu mashashi? Aha haba harimo icyuho kuko ingaruka ishashi yateza yinjiye ibereye aho ni nazo yateza ku bidukikije yinjiye irimo ibindi bicuruzwa. Ikindi kibazo cyibazwa ni: mbese umunyenganda ukomeye iyo apfunyitse umutobe cyangwa amazi mu icupa rya pulasiki ntacyo  biba bitwaye, byakorwa n’umujene w’inyamasheke bikangiza ibidukikije?

Ingingo ya kane muri ririya tegeko ibuza pulasitiki mu Rwanda igaragaza ko hari uruhushya rwihariye rutangwa n’ikigo kibifitiye ububasha. Iyi niyo ngingo ishobora kuba ituma bamwe bemererwa abandi bakangirwa gupfunyika mu ma pulasitiki kuko iteganya ko ngo harebwa impamvu zihariye. Ubwo uwashobora gusobanura impamvu aremererwa utabishoboye akangirwa n’ubwo rwose ibyo bakora ari bimwe.

Umuti w’ibi rero washingira mu bufatanye bw’inzego; muri gahunda yo guhanga imirimo ku bakiri bato nabo bakumvwa mu gihe baba basabye kwinjiza ibyo bapfunyikamo bikozwe muri pulasitiki itegeko ntiribakanurire cyane nyamara ngo nirigera ku ruganda rumaze imyaka 50 rihumirize. Erega ibyananiye uruganda rufite Miliyari ntabwo bizashoborwa n’uruganda rugikodesha icyumba cyo gukoreramo. Icya nyuma ni uko hatekerezwa neza uko amapulasitiki aturuka hanze y’igihugu arimo ibicuruzwa nayo yagira ingingo iyareba.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
2:17 am, Oct 16, 2024
temperature icon 20°C
few clouds
Humidity 64 %
Pressure 1014 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 20%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:40 am
Sunset Sunset: 5:49 pm

Inkuru Zikunzwe