Itorero Indangamirwa ryigishijwe no gukoresha imbunda ryashojwe

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Kuri uyu wa Kane mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba giherereye mu Karere ka Burera, harabera igikorwa cyo gusoza Icyiciro cya 14 cy’Itorero Indangamirwa. Mu masomo izi ntore z’indangamirwa zaherewe I Nkumba arimo no gukoresha imbunda.

Amasomo arimo ayo gukoresha imbunda si amasomo ahabwa abitabiriye itorero bose. Iri torero rigizwe n’urubyiruko 494 rw’Abanyarwanda biga cyangwa batuye mu mahanga, abanyeshuri barangije ayisumbuye bize mu mashuri mpuzamahanga yo mu Rwanda. iri torero kandi ririmo abagaragaje ibikorwa by’indashyikirwa bavuye ku rugerero rw’inkomezabigwi zavuye mu turere twose n’abayobozi barwo.

Abitabiriye Itorero Indangamirwa icyiciro cya 14 bari bamaze iminsi 47.

- Advertisement -
Urubyiruko 494 nibo bashoje amasomo y’itorero Indangamirwa icyiciro cya 14

Mu masomo bahawe harimo abafasha kurushaho gusobanukirwa amateka n’umuco by’u Rwanda no kugendera ku ndangagaciro zikwiye.

Minisiteri y’ubumwe bw’abanyarwanda igaragaza kandi ko aba basobanuriwe Icyerekezo 2050 n’uruhare rwabo mu kugishyira mu bikorwa. By’umwihariko abatuye n’abozw mu mahanga ibi bakabikora baba abaranga beza b’igihugu.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
11:07 pm, Sep 12, 2024
temperature icon 23°C
few clouds
Humidity 38 %
Pressure 1014 mb
Wind 0 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 20%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:53 am
Sunset Sunset: 5:58 pm

Inkuru Zikunzwe