Izingiro ry’ibiganiro bya Salva Kiir na Ndayishimiye w’u Burundi

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, Perezida Salva Kiir wa Sudan y’Epfo akaba anayoboye Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), yasesekaye i Bujumbura aho yari agiye guhura na mugenzi we w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye. Ni uruzinduko yakoze avuye i Kigali.

Mu biganiro aba bayobozi bagiranye, bumvikanye gushyigikira ingamba zose zafashwe zigamije kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ahakomeje intambara ishyamiranyije umutwe wa M23 na FARDC ifatanyije na SADC, u Burundi, FDLR, Wazalendo n’indi mitwe.

Itangazo ryasohotse nyuma y’ibiganiro ryasomwe n’umunyamabanga Mukuru wa EAC, Peter Mathuki, rivuga ko Perezida Ndayishimiye na Salva Kiir, bongeye kwiyemeza gushyigikira imyanzuro yo kugarura amahoro ya Nairobi.

Bongeye gushimangira kandi ko ari ngombwa gushyira mu bikorwa amasezerano ya Luanda kugira ngo umutekano mu burasirazuba bwa RDC ntukomeze guhungabana kuko byagira ingaruka mbi ku bihugu byose bya EAC.

Salva Kiir yageze i Bujumbura avuye i Kigali ndetse biteganyijwe ko azakomereza i Kinshasa. Uru ruzinduko rubaye mu gihe intambara iri guca ibintu mu Burasirazuba bwa Congo.

RDC ishinja u Rwanda kuyitera rwihishe mu izina rya M23, ariko ntirusiba kubihakana na rwo rugashinja RDC gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR.

Mu biganiro bya Kiir na Ndayishimiye, basanze ari ngombwa ko u Rwanda n’u Burundi byakora ibishoboka byose bigashyira mu bikorwa nta buryarya ibyo byumvikanyeho byose mu biganiro byagiranye byo kuzahura umubano.

Kuri ubu ibihugu byombi birarebana ay’ingwe, aho u Burundi bwafashe icyemezo cyo gufunga imipaka ibuhuza n’u Rwanda.

EAC iyobowe na Kiir ifite gahunda yo kugarura umutekano mu Burasirazuba bwa Congo yiswe ‘Nairobi’, iyobowe na Uhuru Kenyatta wahoze ayobora Kenya. Uyu muryango urashaka kongera imbaraga ngo ibyemejwe bishyirwe mu bikorwa.

 

 

 

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
9:44 am, Jul 27, 2024
temperature icon 22°C
scattered clouds
Humidity 46 %
Pressure 1015 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe