Icyogajuru cyo mu Buyapani cyiswe ‘SLIM’ cyoherejwe ku kwezi gukorayo ubushakashatsi, cyongeye kugaragara nyuma y’icyumweru kigezeyo cyikaza kuburirwa irengero kizira kubura umuriro w’amashanyarazi.
Ibi byatangajwe n’ikigo cy’u Buyapani gishinzwe ubushakashatsi mu kirere (JAXA), aho cyavuze ko cyongeye kumvikana ku murongo na ‘SLIM’ mu ijoro ryashize, byerekana ko ikibazo cyari cyabayemo cyakemutse.
Hamwe na ‘SLIM’, igihugu cy’u Buyapani cyabaye igihugu cya gatanu ku isi cyabashije kohereza icyogajuru ku kwezi, nyuma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), u Burusiya, u Bushinwa n’u Buhinde.
- Advertisement -
Ubwanditsi