Joe Biden yamaganye raporo ivuga ko afite ikibazo cyo kwibagirwa vuba

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America (USA), Joe Biden, yamaganye ibiherutse gutangazwa muri raporo ko afite ikibazo cyo kwibagirwa nyuma y’uko aherutse kuvanga amasaka n’amasakaramentu.

Perezida Biden mu burakari bwinshi, yavuze ko nta kibazo na kimwe afite kijyanye no kwibagirwa nk’uko raporo iherutse gusohoka yabivuze.

Ni raporo yashyizwe hanze n’umujyanama wihariye muri Minisiteri y’ubutabera wavuze ko basanze Perezida Biden yaravanze amadosiye y’akazi ndetse ngo akandarika amabanga y’ingenzi ku buryo ngo bayasanze hafi n’aho imbwa ze zirara, icyakora ko ngo nta nabi yari agamije, ahubwo ngo ni izabukuru.

Muri iyo raporo kandi, hagaragajwe ko Perezida yibagirwa cyane ku buryo atibukaga igihe yabere Visi Perezida wa America yongera yibagirwa ko umuhungu we yapfuye muri 2015. Mu kwisobanura, Biden yavuze ko ibyo yabibajijwe mu gihe yari ahuze cyane, ko ngo nta kibazo, ameze neza.

Joe biden wimyaka 81 y’amavuko, ntavugwaho rumwe ku bijyanye n’imyaka ye, bamwe bavuga ko akuze cyane adakwiye kuba ayobora igihugu nyamara arahatanira indi manda mu matora azaba mu mpera z’uyu mwaka.

Ibi bije nyuma y’uko muri iki cyumweru yitiranyije perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa na Francois Miterrand umaze igihe apfuye.

 

 

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
10:13 am, Jul 27, 2024
temperature icon 22°C
scattered clouds
Humidity 46 %
Pressure 1015 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe