Juvenal arishyuza Kiyovu miliyari! Byagenze bite ngo umuntu ashore miliyari mu mutungo utari uwe?

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Kiyovu Sports yatangaje ko yambuye ubunyamuryango by’agateganyo Mvukiyehe Juvenal  wahoze ayiyobore nyamara we avuga iyi kipe imufitiye umwenda urenga miliyari y’amafaranga y’u Rwanda.

Kiyovu Sports ishinja Juvenal ibyaha 3 birimo gushora ikipe mu manza, gucamo ibice abanyamuryango ba Kiyovu Sports  no gusesagura umutungo w’ikipe.

Uku guhagarika Juvenal bije bikurikira gukumirwa mu nama y’inteko rusange yabaye tariki ya 25 Gicurasi. Iki gihe yabwiwe ko atagaragara ku rutonde rw’abanyamuryango batumiwe.

Nyuma yo kwangirwa Juvenal icyo gihe yabwiye itangazamakuru ko yaraje kugirango yiregura ku byaha ashinjwa.

Ati:”Icyari kinzanye nta kindi nari nje kugirango batantemeraho itaka  kuko ubushize bantemeyeho  itaka numva baravuga ibintu bitandukanye ndavuga ngo reka nitabire inteko rusange ndi umunyamuryango  nanjye nicare hariya byibuze  icyo bavuga gishobora kuba arijye kivuga nanjye mbe mpari byibura mbe natanga n’ibisobanuro n’ukuri kw’ibyo bintu.”

Icyo gihe Juvenal yavuze ko ababaye ndetse nta kindi gikorwa cya Kiyovu Sports azongera kwitabira ati:” niyo banyandikira babinsaba ntabwo nagaruka.”

Juvenal arishyuza Kiyovu Sports amafaranga arenga miliyari

Mvukiyehe yayoboye Kiyovu Sports imyaka 3  avuga ko muri iyo myaka yayihaye amafaranga  arenga miliyari ayishyuza.

Ati:”Bagiye babeshya ibintu byinshi cyane bimwe byo guharabika Juvenal wari Perezida wa Kiyovu Sports nta mafaranga yigeze aha Kiyovu eeee nta amafaranga yakoresheje yakoresheje amafaranga y’umujyi wa Kigali.  Nkibaza amafaranga y’umujyi miliyoni 50 zagira icyo zimara ku ikipe, niba nta mafaranga natanze uyu munsi nkaba ndi kubabaza amafaranga arenga miliyari imwe bagomba kunyishyura kandi ni amafaranga yatanzwe mu buryo buzwi mu buryo bugaragara”.

Juvenal ntabwo agaragaza mu buryo bw’inyandiko uko yagiye aha amafaranga Kiyovu Sports gusa avuga ko inzego yaregeye zatangiye kubikurikirana   ati:” Jyewe ubwanjye nahitamo kutagira icyo mbivugaho kugeza igihe imyanzuro izasohoka”.

Byagenze bite ngo Juvenal ashore aka kayabo mu  mutungo  utari uwe kandi utanunguka?

Muri 2020 urwego rw’igihugu rushinzwe imiyoborere RGB rwinjiye mu bibazo byari biri muri Rayon Sports birimo ibyo kurwanira ubuyobozi. Mu busesenguzi bwakozwe icyo gihe Dr Usta Kayitesi uyobora RGB yavuze ko amadeni Rayon Sports yishyuzwa amenshi ari ay’ababaye abayobozi bayo .

Yavuze ko aya madeni aba atizewe kuko  kuguriza ikipe uyobora bisa no kwiguriza ndetse ko bitanizewe ko umwenda wandikwa uba ariwo wukuri kuko uguriza ari nawe wandika impapuro z’umwenda.

Icyo gihe hafashwe umwanzuro ko abayoboye Rayon Sports  badakwiye gukomeza kuyishyuza kuko ayo madeni atemewe.

Nyuma y’imyaka 4 icyo kibazo kirongeye kigarutse  muri mukeba wayo Kiyovu Sports, izi nizo kipe zifatwa nk’ikipe zishingiye ku bafana mu buryo bwuzuye.

Aba bitwa abakunzi bayo birangira bayiyoboye  bakajya mu nzego zifata ibyemezo, bakavuga ko bashoramo amafaranga ngo ikipe zikomere. Ariko ikibazwa  byagenze bite ngo Mvukiyehe Juvenal ashora miliyari mu ikipe nka Kiyovu Sports  itari umutungo we bwite ndetse itari  ikigo cy’ubucuruzi cyunguka!

Nkurunziza David Perezida mushya wa Kiyovu akimara gutorwa yari yavuze ko bifuza kuganira na Juvenal bakongera kunga ubumwe ariko ko bamusaba ko nawe atera intambwe akaza bagahurira hagati, ubwo ahagaritswe birashoboka ko kumvikana byaniranye.

Abakunzi ba Kiyovu Sport bakomeje guhera mu gihirahiro. Umwaka ushize iyi kipe yagize ibihe bibi bitewe n’ikibazo cy’amikoro. Ni ikibazo kandi kitarabonerwa umuti kuko uretse amadeni ya Juvenal iyi kipe ifite benshi bayishyuza barimo na Hotel zacumbikiraga abakinnyi mu gihe Mvukiyehe yayiyoboraga.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
3:03 am, Jul 27, 2024
temperature icon 20°C
scattered clouds
Humidity 46 %
Pressure 1014 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe