Ku munsi wa kabiri w’ibikorwa byo kwiyamamaza kuwanya w’umukuru w’igihugu, Umukandida wigenga Mpayimana Philipe yabwiye abaturage ba Kayonza ko natsinda amatora azagena uburyo bwo gukorera ku masaha Kandi umukozi agahembwa hagendewe ku masaha yakoze.
Mu kwiyamamaza kwe, Umukandida Mpayimana yibanze ku ngingo yo kuzamura ubukungu bw’Igihugu aho yabwiye abaturage b’i Kayonza ko ubukungu azabuzamura bishingiye ku kubara amasaha Umunyarwanda akora.
Umukandida wigenga ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Mpayimana Philippe, yageze ku kibuga cy’umupira cya Nyamirama mu Karere ka Kayonza, aho akomereje ibikorwa byo kwiyamamariza kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere.
Abaturage ba Kayonza bitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza by’uyu mukandida kugira ngo bumve imigabo n’imigambi ye bizabafashe guhitamo ukwiye kubayobora.
Umukandida Mpayimana yemeza ko ubu afite icyizere cyo kubona amajwi menshi ndetse akaba yanatsinda amatora y’umukuru w’igihugu akurikije uko abaturage bumva ndetse bagasobanukirwa neza imigabo n’imigambi ye.
Mpayimana Philippe yaherekejwe n’umugore we n’abamufasha mu bikorwa byo kuzenguruka Igihugu asanga Abanyarwanda aho bari, akabagezaho imigabo n’imigambi, ari nako abasaba kuzamutora mu matora ateganyijwe hagati ya tariki 14-16 Nyakanga 2024.