Kate Bashabe umukobwa wamenyekanye cyane mu Rwanda nk’umunyamideri ndetse n’umushoramari ukiri muto, yagize icyo atangaza ku byamuvuzweho igihe kirekire kuba yaba yarakundanye na Sadio Mane umunya-senegal wakiniraga icyo gihe ikipe ya Liverpool FC.
Mu kiganiro uyu mukobwa yagiranye na Radio y’igihugu, yavuze ko ibyo yavuzweho nta kuri kurimo na gakeya, asobanura ko byavuzwe yagiye kwirebera match ya Liverpool mu Bwongereza, bagahera oiri ayo mafoto bakakora photoshop y’amagambo y’urukundo bakabimwitirira.
Abajijwe igihe yumva ateganya gushinga urugo, Bashabe yasubije ko atazi igihe azakorera ubukwe kuko atari we uzajya kubisaba umugabo bazabana, gusa atangaza ko afite umukunzi bakundana ubu. Yongeyeho ko ibindi bigenwa n’Imana.
Bashabe yavuze kandi mu buzima yakuze afite inzozi yumva ko azaba rwitemezamirimo ndetse no kuba umubyeyi nyina w’abana.
Mu bindi yatangaje ko atajya acibwa intege n’ibimuvugwaho kuko azi neza ko igihe cyose uri icyamamare uvugwa neza cyangwa nabi.