“Kayonza isigaye iganuza n’amahanga” Meya Nyemazi

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Afungura ibirori by’umunsi w’umuganura byabereye I Kayonza umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi Jean Bosco, yavuze ko aka Karere gasigaye “kaganuza Igihugu n’amahanga”.

Ibi Nyemazi yabishingiye ku musaruro w’ubuhinzi wabonetse muri aka karere mu gihembwe cy’ihinga gishize.

Muri uyu mwaka, Akarere ka Kayonza kejeje toni 36 z’ibigori, toni 34 z’ibishyimbo, toni ibihumbi 12 z’umuceri, toni ibihumbi 22 z’imyumbati, toni 2000 za soya na toni ibihumbi 70 z’urutoki.

- Advertisement -

Mu rwego rw’ubukerarugendo naho Kayonza igaragaza ko umusaruro ari uwo kwishimirwa. Meya Nyemazi Jean Bosco yagaragaje ko Pariki y’Akagera ibarizwamo inyamaswa eshanu z’inkazi iganuza Igihugu cyose.

Ati “Uyu mwaka baganuje abaturiye pariki miliyoni 800 Frw. Zirimo 560 zagiye mu bikorwa n’imishinga biteza imbere abaturage.”

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti ‘Umuganura, isoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kwigira’.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
11:53 am, Dec 23, 2024
temperature icon 24°C
light rain
Humidity 57 %
Pressure 1012 mb
Wind 7 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:51 am
Sunset Sunset: 6:05 pm

Inkuru Zikunzwe