Kuri uyu wa 8 Werurwe 2024, Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwahamije Kazungu Denis ibyaha byose 10 ashinjwa rumukatira igifungo cya burundu.
Kazungu yahamijwe ibyaha birimo kwica ku bushake, gusambanya ku gahato, iyicarubozo, kwinjira mu makuru ya mudasobwa cyangwa uruhererekane rwa mudasobwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko, guhisha umurambo, gukoresha ibikangisho no gufungira umuntu ahatemewe.
Ubwanditsi