Imibare itangwa n’ishami ry’umuryango w’abibumbye iragaragaza ko abantu babarirwa muri 32 bamaze guhitanwa n’umwuzure umaze iminsi mu gihugu cya Kenya. Mu gihe abandi 40,000 bo bamaze gukurwa mu byabo n’uyu mwuzure.
Mu mujyi wa Nairobi imihanda yafunze kubera umwuzure, ubuyobozi bw’umujyi bukavuga ko umwuzure umaze kugera ku rwego rutigeze kuba ho muri Nairobi.
Uyu mwuzure ukirikiye imvura nyinshi imaze iminsi igwa muri Kenya. Ibihumbi by’abaturage batuye mu gace kitwa Mathare bategetswe guhungira hejuru y’amazu.
- Advertisement -
Kenya ikomeje kwibasirwa n’umwuzure mu gihe abagera ku 100,000 nabo bakuwe mu byabo n’umwuzure I Burundi mu gihe Tanzania nayo imaze kubarura abarenga 52 bahitanwe n’umwuzure.
Umwanditsi Mukuru