Kenya Airways yahagaritse ingendo zijya muri DRC

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Isosiyete ikora ingendo z’indege ya Kenya Airways yahagarite ingendo zayo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo ivuga ko abakozi bayo badatekanye muri iki gihugu.

Mu itangazo Kenya Airways yashyize hanze yavuze ko bitewe n’ifatwa rya hato na hato rikomeje ku bakozi bayo; bafatwa n’urwego rw’ubutasi bwa gisirikare bwa Kinshasa, yasanze itashobora gutanga servisi muri icyi gihugu. Yavuze ko guhera taliki 30 Mata itazakora ingendo zijya muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo kugeza igihe izaba ibona ko noneho bishoboka.

Kenya airways yavuze ko gutabwa muri yombi kw’abakozi bayo byatumye itabasha gukurikirana ibikorwa byayo muri Kinshasa, birimo ibijyanye no kwakira abakiriya, gutwara imizigo, ibijyanye n’ubwishingizi n’ umutekano. Iyi sosiyete Kandi yasabye ko abakozi bayo batawe muri yombi bafatwa kimuntu, bakubahwa, kandi byubahirije amategeko muri icyi gihe cy’itabwa muri yombi.

- Advertisement -

Iri tangazo rivuga ko Kenya Airways izakomeza gukorana bya hafi n’ubuyobozi bw’ibihugu byombi Kenya na Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo kugira ngo aba bakozi bayo batawe muri yombi barekurwe; ivuga kandi ko yasabye inkiko za gisirikare muri Kongo kurekura abakozi bayo maze ibiganiro by’impande zombi bigakomeza ariko aba bakozi basubiye mu miryango yabo.

Nta mubare wagaragajwe w’abakozi ba Kenya Airways bafatiwe I Kinshasa gusa hari amakuru avuga ko abafashwe baketswe ho kuba ngo abasirikare b’u Rwanda.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
12:24 pm, Sep 11, 2024
temperature icon 27°C
broken clouds
Humidity 41 %
Pressure 1011 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:53 am
Sunset Sunset: 5:59 pm

Inkuru Zikunzwe