Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri abiganjemo urubyiruko bazindukiye mu mihanda yo mu murwa mukuru wa Kenya (Nairobi), baririmba indirimbo zamagana ubutegetsi buriho. Mu myigaragambyo yari igamije kwamagana imisoro bavuga ko ihanitse.
Muri iyi myigarambyo aba biganjemo urubyiruko bageze aho binjira ku ngufu mu nzu ikorera mo inteko ishingamategeko ya Kenya. Amakuru avuga mu guhangana n’uru rubyiruko rwigaragambyaga, Polisi ya Kenya yarashe amasasu abagera kuri bane ndetse umwe muribo ahita yitaba Imana.
Aba bigaragambya bakimara kumva amasasu bahise batwika igice kimwe cy’inzu ikorera mo abagize inteko ishingamategeko nabo baratatana, mu gihe abadepite bari mu mirimo bo bahunze baciye mu nzira yo munsi y’ubutaka banga ko abigaragambya babasanga mu cyumba cy’inteko rusange.
Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu muri Kenya KHRC yasohoye itangazo ryamagana uku kurasa kwa Polisi ya Kenya. Isaba ko uwabikoze akwiriye kubibazwa.