Indege y’igisirikare cya Kenya (KDF) yashwanyukiye mu kirere ihita ifatwa n’inkongi, ihitana abantu bari bayiri mo. Umugaba Mukuru w’ingabo za Kenya General Francis Ogolla yari muri iyi ndege.
Amakuru ava muri Kenya aremeza ko iyi ndege yarimo abantu 9. Ibinyamakuru bimwe biremeza ko 6 bahise bitaba Imana abandi 3 bagakomereka bikomeye. Hari ibindi binyamakuru byo byamaze gutangaza ko abari bayiri mo uko ari 9 bose bitabye Imana.
Iri shwanyuka ry’indege y’igisirikare cya Kenya ryabereye ahitwa Sindar mu burengerazuba bwa Kenya hafi y’umupaka wa Kenya na Somalia.
- Advertisement -
Perezida wa Kenya William Ruto yamaze gushyira ho iminsi 3 y’icyunamo mu gihugu hose ndetse atangaza ko hakiri gukorwa iperereza ngo hamenyekane icyateye iyi mpanuka.
Umwanditsi Mukuru