Kenya: Leta yasobanuye icyatumye ikodesha ikibuga cyindege

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Kuwa 11 Nzeri 2024 mu gihugu cya Kenya hiriwe imyigaragambyo yabakora mu bibuga byindege basaba ko amasezerano hagati ya Leta ya Kenya nisosiyete yabahinde yitwa Adani Group yo gukodesha ikibuga cyindege cya Jomo Kenyatta International Airport (JKIA )ahagarikwa. Leta ya Kenya yasobanuye ko gukodesha iki kibuga ari umwanzuro ugamije kucyagura no kugisana ngo kijyane nigihe kandi ko igihugu kitari kibifitiye ubushobozi.

Guverinoma ya Kenya yafashe icyemezo cyo gukodesha ikibuga cyindege cyitiriwe Jomo Kenyatta imyaka 30 kuri iyi sosiyete ya Adani Group kugira ngo ihabwe Miliyari 2$ ni Miliyari 260 zamashilingi ya Kenya yo kuvugurura no kwagura iki kibuga.

Umuvugizi wa Leta ya Kenya yagaragaje ko icyatumye Leta yemera aya madorali ari uko ikibuga gikeneye kongererwa ubushobozi kikakira abantu baruta abo cyakiraga, imizigo iruta icyo cyakiraga ndetse ngo nibikorwaremezo byacyo byari bimaze kwangirika.

- Advertisement -

Issac Mwaura uvugira leta ya Kenya mu itangazo yashyize ahagaragara kuwa 11 Nzeri yavuze ko iki kibuga cya JKIA ubu cyakira abantu Miliyoni 8.6 ku mwaka nyamara gifite ubushobozi bwo kwakira abantu Miliyoni 7.5. yongeyeho ko mu mwaka wa 2054 kizaba gisabwa kwakira abantu miliyoni 32. Imizigo kizaba gisabwa kwakira nibura Toni Miliyoni 1 mu gihe umwaka ushize wa 2023 cyakiriye Toni ibihumbi 367.

Mwaura akemeza ko ubushobozi bucye ugereranije nimibare yabakoresha icyi kibuga bugaragara ndetse ngo hamaze iminsi hagaragara utubazo turimo inyubako ziva, ibura rya hato na hato ryumuriro wamashanyarazi ku kibuga cyindege ngo bikambika isura itari nziza igihugu.

Leta ya Kenya ivuga kandi ko icyi kibuga kidafite aho abagenzi bategerereza indege hahagije, parikingi nayo ngo yarangiritse, ndetse nuburyo bwo gutegereza imizigo yabagenzi ngo ntibujyanye nigihe. Leta ikemeza ko hari hakanewe ubufatanye nabikorera kugira ngo ibi byose haboneke amafaranga yokubikora.

Mu mwaka wa 2021 nibwo iyi Sosiyete yabahinde ya Adani Group yatanze umushinga wayo wo kuba yahabwa ikibuga cyindege cyitiriwe Jomo Kenyatta ikagikodesha imyaka 30. Ni umushinga ariko ukiganirwaho utaremezwa; namasezerano yawo atarasinywa. Gusa mu bisobanura Leta itanga yumvikanisha ko isa niyamaze kuwemera kuko nta handi ibona haturuka ubushobozi bukenewe. Leta igaragaza ko yifuza ko ikibuga cyindege cyitiriwe Jomo Kenyatta kijya ku rwego rwibindi bibuga mpuzamahanga nnkibyo mu Rwanda Ethiopia na Tanzania.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
1:15 am, Sep 18, 2024
temperature icon 21°C
few clouds
Humidity 53 %
Pressure 1013 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 20%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:50 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe