Nyuma y’imyigaragambyo yanahitanye ubuzima bw’abantu babiri. Perezida wa wa Kenya William Ruto yatanze ubutumwa bwihaniza buri wese wakongera gutekereza imyigaragambyo. Avuga ko inzego z’umutekano zongereye ingufu mu kurindira umutuzo w”igihugu.
Perezida Ruto yagaragaje iyi myigaragambyo nk’igitero kuri Demokarasi n’ubwisanzure bw’inzego zishyirwaho n’itegekonshinga rya Kenya. Ashimangira ko ababikoze ari agatsiko k’abo yise abanyabyaha bishyize hamwe. Yongera ho ko ibi bidashobora kongera ukundi.
Perezida Ruto yavuze ko umutekano w’abanyakenya ari inshingano ye ya mbere. Bityo ko ugomba kurindwa ku kuguzi icyo aricyo cyose byasaba. Abasaba kuryama bagasinzira kuko nta wongera kubahungabanya.
Muri ubu butumwa Perezida Ruto yatanze arakaye kandi avugana umujinya. Yise abigaragambya agatsiko k’abanyabyaha. Iyi ni imvugo abanyakenya bakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje kugaragaza nk’ishobora gutuma inzego z’umutekano noneho zita muri yombi ndetse zikaba zanakomeza guhana zihanukiriye abiganjemo urubyiruko bari bateguye gukomeza kwamagana itegeko ry’imisoro.
Impamvu y’iyi myigaragambyo muri Kenya ni itegeko rigenga imisoro abaturage ba Kenya bavuga ko rije guhanika imibereho muri iki gihugu. Iyi myigaragambyo yo kuri uyu wa Kabiri amakuru avuga ko yaguyemo abantu 2 mu gihe abarenga 40 bayikomerekeye mo.